Banki y’Isi iraburira Afurika gukora impinduka mu burezi, cyangwa urubyiruko rutari ruke rukabura akazi

Ishami rya Banki y’isi rifite mu nshingano kwita ku bikorwa by’uburezi, riraburira ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ko nibitavugurura gahunda z’uburezi hari urubyirukorubarirwa mu ma maliyoni ruzabura amahirwe yo kubona imirimo.

Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente asanga abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Afurika, bakwiye kwitabwaho mu kugira ubumenyi bw’ibanze ku isomo ry’imibare kuko ngo ryabafasha kugira imitekerereze yagutse.

Ibi byagarutsweho mu nama ya 5 ku bufatanye mu kongera ubumenyi mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika yatangiye imirimo yayo hano i Kigali.

Nsekambabaye Theoneste na Mugenzi we Nshimyumukiza Theogene ni abanyeshuri ku rwego rw’ikiciro cya gatatu cya kaminuza,bombi biga amasomo afite aho ahuriye na siyansi n’ubumenyi ngiro. Baragaragaza ko bigora uwinjiye mu masamo nk’ayo adatangiriye ku bumenyi bw’ibanze akiri muto bishobora kumubera akazi kagoye.

Umwe yagize ati “Ibintu bijyanye na tekiniki no guhanga ibishya ni ibintu umuntu aba yifitemo iyo hasi babipfukiranye, kubizamura ukuze birakugora.”

Ishami rya banki y’isi rifite mu nshingano kwita ku burezi riburira ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kugira amakenga kuko ngo mu myaka 20 iri imbere buri mwaka umwe muri iyo, imirimo igera kuri miliyoni 20 izajya ihangwa.

Dr. Jaime Saavedra, umuyobozi mu Ishami rya Bank y’isi rifite mu nshingano guteza imbere uburezi asanga urubyiruko rubarirwa mu mamiliyoni ruzagira ibibazo, igihe urwego rw’uburezi rutavuguruwe.

Yagize ati “Tugomba kwitonda kuko turi kwishyira mu byago. Hari amahirwe menshi, ariko bamwe bashobora gusigara inyuma. Imirimo miliyoni 20 izajya ihangwa buri mwaka mu myaka 20 iri mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nitudashyira umuvuduko mu mpinduka mu burezi bwacu ngo duhe abakiri bato ubumenyi bw’ibanze, ubumenyi bubafasha kugira imyitwarire iboneye muri sosiyete  n’ubumenyi bukenewe ku ikoranabuhanga. Miliyoni z’abakiri bato bashobora gusigara inyuma ntibabone imirimo itanga umusaruro.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr.Edouard Ngirente asanga Afurika igifite ikibazo cy’abantu bafite ubumenyi buke mu mibare. Umukuru wa guverinoma asanga amasomo y’imibare yagafashwe k’umusingi ufasha kuzamura imitekerereze yagutse.

Aragira ati “Muri Afurika turacyafite ikibazo cy’ubumenyi bw’imibare, nk’abanyafurika intego yacu yakabaye gufata imibare nk’igikoresho gikomeye cyizafasha abanyeshuri bacu kuzamura urwego rwabo rw’imitekerereze yagutse. Tubikoze dutyo twakizera neza ko abanyeshuri barangije amashuri abanza bafashe neza ubumenyi bw’ibanze mu mibare, mu gihe abarangije amashuri yisumbuye bafite nibura ubumenyi buciritse mu mibare.”

Mu nama ya 5 ku bufatanye mu kongera ubumenyi mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afrika, yatangiye hano i Kigali, hagaragajwe ko Afurika igifite icyuho mu kugira abahanga mu bumenyi bw’ikirenga, kandi ngo nta  kaminuza n’imwe ya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iri muri 500 za mbere ku Isi, ukuyemo izo muri Afurika y’epfo.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda asanga hakwiye kongera ingufu mu mibare
Dr. Eugene Mutimura, Minisitiri w’Uburezi

Amafoto: Primature

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply