Igituma ubukene butagabanuka ntikibazwe minisiteri imwe, kibazwe nyinshi-Mukabaramba

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iratangaza ko   kugabanya ubukene n’ubukene bukabije bisaba uruhare rw’inzego zitandukanye bityo ko bidakwiye kubazwa iyi minisiteri yonyine.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019, mu nama mpuzamahanga ibera I Kigali, igamije gusangira ubunararibonye mu gukoresha neza amafaranga ashyirwa muri gahunda zigamije kuzamura abafite ibibazo by’ubukene.

Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda(EICV5) bwakozwe hagati ya 2016 na 2017, bwagaragaje ko ubukene mu Rwanda hagati ya 2014 na 2017 bwagabanutseho 0,9%, naho ubukene bukabije bugabanukaho 0,3%. 

Isesengura ry’iyi mibare ryagaragaje ko muri rusange ubukene n’ubukene bukabije byagabanutse ku muvuduko wo hasi.

Abatari bake batunze agatoki ikorwa nabi ry’ibyiciro by’ubudehe, cyane ko byahujwe n’izindi serivisi zihabwa abaturage batishoboye.  Ibi birashoboka ukurikije ibivugwa n’uyu muturage wo ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi, wasabaga abanyamakuru kumukorera ubuvugizi agashyirwa mu kiciro cy’ubudehe akwiriye.

Ati “Abanyamakuru munkorere ubuvugizi. Banshyize mu kiciro kitari cyo munkorere ubuvugizi banshyire mu kiciro gikwiye nanjye nkajya mbona ayo mafaranga y’ingoboka.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba avuga ko kugira ngo umuturage ave mu bukene bireba inzego zitandukanye, bityo ko bidakwiye kubazwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gusa.

Ati “ Kugira ngo umuntu ave mu bukene ni ikintu kirebwa na Minisiteri zose, rwose twumvikanye niba abantu 70% batungwa no guhinga, hakaza ibiza by’imvura cyangwa by’umwuzure cyangwa imvura ikabura hakaba kuma, byabaye mu turere twa Kirehe, Ngoma, Nyagatare… urumva uwo mukene  ntazava mu bukene ahubwo azasubira inyuma.”

Dr. Alvera MUKABARAMBA

Zimwe muri gahunda zigamije kuvana abaturage mu bukene, Leta ivuga ko ishyiramo amafaranga menshi ni nka VUP, ubudehe, Girinka n’izindi.

Kuri ubu mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga igamije gusangira ubunararibonye ku ishyirwamubikorwa rya gahunda zigamije kuvana abaturage mu bukene .

Mawutor Ablo, ni UmunyaGhana, akuriye akanama gategura inama yiga ku kuzamura abari mu mu bukene n’abugarijwe n’imibereho mibi, avuga ko ubukene bugomba kureberwa mu nguni zose kandi kuburwanya ngo bisaba ubufatanye bw’ibihugu kugira ngo hatagira usigara inyuma.

Ati “Ubukene tuburebera mu buhinzi, mu bijyanye n’uburezi,n’ibindi. Kuba u Rwanda ruri hamwe natwe tuzasangira ubunararibonye tugendera hamwe nka Afurika imwe ntawe ugomba gusigara inyuma.”

Abari muri iyi nama y’iminsi itanu, biteganyijwe ko bazanasura ahantu hatandukanye mu Rwanda hakorerwa gahunda zigamije kuzamura abaturage bakennye.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply