Bwana Mdude Nyagali ukomoka mu ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania yarahiye arirenga ko adateze guhunga igihugu.
Uyu mugabo aherutse kuburirwa irengero, aboneka yarakubiswe aranegekazwa.
Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo ubutegetsi buriho bumugendaho kandi azira ibitekerezo bye bya politiki, adateze guhunga igihugu.
The Citizen cyanditse ko uyu mugabo waganirizaga abanyamakuru amarira ashoka kumatama ye, yavuzeko abamushimuse bamusabaga ko abwira Freeman Mboye, Perezida wa Chadema kuza kumutabara, ndetse akabwirwa ko azizwa ko avuga nabi ubutegtsi bwa Perezida Magufuli.