RDC: Moise Katumbi yageze i Lubumbashi

Umunyepolitike Moise Katumbi Chapwe wari umaze imyaka itatu mu buhungiro, amaze kugera mu gihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ahagana saa sita(12h00) za Kigali ari nazo za Lubumbashi, nibwo indege yamuzanye yari igeze ku kibuga cy’indege cya Luano i Lubumbashi.

Amajana y’abaturage barimo abakinnyi n’abafana ba Tout Puissant Mazembe abereye perezida, yitabiriye umuhango wo kumwakira, baririmba indirimbo zo kumwakira mu mihanda yerekeza inava ku kibuga cy’indege cya Luano.

Ku italiki ya 6 uku kwezi, yagiranye ikiganiro na radiyo mpuzamahanaga y’Abafaransa RFI na France 24, yizeza abakunzi be ko taliki ya 20 azaba ari i Lubumbashi.

Ati Byari ku itariki ya 20 Gicurasi, ubwo navaga mu gihugu. Ni nayo mpamvu, uyu munsi nabitekerejeho neza. Niba naje mu kiganiro na mwe uyu munsi, ni ukubabwira ugutaha kwanjye iwacu. Ndashaka gutaha mu gihugu cyanjye kandi ndabaha n’itariki. Ndataha ku itariki ya 20 Gicurasi, nkajya i Lubumbashi.”

Moise Katumbi yabaye Guverineri w’intara ya Katanga, aza guhunga igihugu cyategekwaga na Joseph Kabila Kabange wasimbuwe na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Ibinyamakuru byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’abasesenguzi muri politiki, bemeza ko Moise Katumbi Chapwe ashobora guhabwa umwanya ukomeye muri guverinoma ya Felix Tshisekedi, babanye mu buhungiro no mu ihuriro ryarwanyaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila Kabange.

Leave a Reply