Bamwe mu baturage baravuga ko kuba imirenge SACCO yarambuwe gutanga inguzanyo za VUP bigahabwa inzego z’ibanze ngo bizeye ko bizakemura ibibazo bahura na byo, mu gihe bagiye kwaka inguzanyo birimo gusiragizwa no gusabwa ingwate ku masambu yabo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi, nibwo ikigo cy’amakoperative RCA cyandikiye Imirenge Sacco yose ibaruwa iyimenyesha ko itemerewe kongera gutanga inguzanyo ya VUP.
Ni icyemezo ngo cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 16, ijyanye no kuvugurura no kunoza imikorere y’Umurenge Sacco cyane mu micungire y’inguzanyo za VUP.
Abaturage babitsa mu mirenge SACCO baravuga ko basiragizwaga mu gihe bagiye kwaka inguzanyo za VUP, no ku kuba inyungu ku nguzanyo yari ihanitse.
Icyakora ngo hari ikizere ko inzego zibanze zizakora neza mu gutanga inguzanyo kandi ntizongere kubasaba ingwate ku masambu yabo.
Umwe ati “Hari igihe winjiragamo kwaka inguzanyo bakaba bakubwira ngo zana ingwate, kandi turi abakozi nta ngwate y’akazi twabona.”
Undi ati “ku ruhande rwa Leta yo mbona bizafasha gukurikirana abo yahaye inguzanyo, kuko niba bishyizwe mu nzego z’ibanze nizo ziba zizi abaturage mu midugudu, mu tugari kurusha uko umukozi wa SACCO yabamenya”.
Undi nawe ati “Twebwe nk’abakiriya ntabwo kugeza ubu twamenya ikiza kirimo,wenda izo nzego z’ibanze nizitangira gutanga iyo serivisenibwo tuzamenya utanga serivise neza.”
Dr. Alvera Mukabaramba, umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko mu gihe inguzanyo za VUP zizaba zitangwa n’inzego z’ibanze bizoroshya n’uburyo bwo kwishyuza abazihawe.
Ati “Kubera ko byagaragaye ko SACCO yatangaga inguzanyo igasubira inyuma ikajya no kwishyuza, ariko ugasanga birayigoye kujya kwishyuza kurusha inzego z’ibanze zibana n’abaturage.”
Imirenge Sacco yambuwe inshingano zo gutanga inguzanyo za VUP mu gihe zimwe murizo zagiye zihomba kubera inguzanyo zatanzwe ntizishyurwe neza.
Prof. Harelimana Jean Bosco, Umuyobozi w’ikigo cy’amakoperative aherutse kubwira itangazamakuru rya Flash ko hari miliyaridi eshanu z’inguzanyo zatanzwe n’imirenge Sacco zitishyuwe neza kandi ko bari gukora ibishoboka ngo aya mafaranga agaruzwe.
Yagize ati “kuyari atarishyuwe neza twamaze kugaruraho miliyoni 2.7 muri miliyari eshanu nayo atarishyuwe neza mu mirenge Sacco nkibwira ko mu gihe kitarenze amezi abiri yose azaba yagarutse.”
VUP ni gahunda yashyizweho yo gufasha abaturage kwikura mu bukene binyuze mu buryo butandukanye burimo no gufata inguzanyo.
Gusa byakunze kuvugwa hirya no hino mu mugihugu ko amafaranga atari make yaheze kuri Konti z’imirenge sacco kubera ko abayagenewe banze kuyaguza, kubera inyungu nyinshi.
Kuri iyi nshuro Leta ivuga ko inyungu ya 11% nayo yavuyeho, ahubwo SACCO izajya ifata 2% ya serivisi.