Nyanza: Abarokotse Jenoside bahangayikishijwe n’inzu batujwemo zigiye kubagwaho

Abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baravuga ko amazu bubakiwe ashaje cyane, ko isaha n’isaha ashobora kubagwaho. Ni amazu yubatswe mu 1997.

Mu mudugudu wa Kidaturwa, akagali ka Rwesero, umurenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza, hari amazu yatujwemo abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baturutse mu bice bitandukanye bya aka karere.

Ni amazu amwe muri yo yasenyutse uruhande rumwe kandi yasadutse imbere ni inyuma. Iyo uzinjiyemo ukareba hejuru ubona harimo imyenge yatewe no gusaza kw’amabati.

Abayatujwemo bavuga ko gusenyuka kw’aya mazu bibangamiye, bagasaba ubufasha kuko bo ngo nta bushobozi bwo kwiyubakira andi bafite.

Umwe yagize ati “Inzu twubakiwe ntakigenda kuko ntagasima karimo.  Ntizigira fondasiyo. Twayabayemo bigeza igihe arasakambuka, Kagame aje kwiyamamaza mu karere ka Nyanza, bahita bashyiraho amatafari none kugeza ubu yahezeho; buri munsi turabarurwa ariko ntakigenda,  ngize amahirwe nabona unsanira.”

Mugenzi we nawe yunze mu rye ati “nta hantu ndi rwose. Nirukanse mu buyobozi naka ubufasha, ariko byaranze. Iyo imvura iguye ndara nicaye ubundi abaturanyi bakaza kunsura mu gitondo bareba ko inzu yanguyeho… ni ukunshakira ubufasha bakanyubakira kuko agahinda karanyishe.

Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko iyo imvura iguye kumanywa basohoka bakajya kugama ahandi.

Umwe ati “iyo imvura mbi iguye kumanywa, turasohoka tukajya kwiyugamira ahandi kuko tuba twumva zishobora kutugwaho. Iyo ihise zitaguye tuvuga ko tugize Imana kuko iyo iguye tuba tubona zidasigara. Tugize umugisha twabona ikidusanira.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko iki ari ikibazo kibahangayikishije, ariko ngo izi nzu, kuko bikenewe kubakwa bundi bushya, bizakorwa  umwaka utaha.

Umuyobozi w’aka karere Ntazinda Erasme yagize ati “abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi amazu yabo arashaje kuko yubatswe cyera. Tuzabikemura muri gahunda duteganya umwaka utaha, tumaze iminsi tubaruye amazu yashaje ariko tuzongera turebe niba ntabari inyuma twasize na bo duhite tubashyira kuri gahunda byihuse.

Izi nzu 20 zimaze imyaka 22 zubatswe, 10 muri zo ziherereye mu murenge wa Rwabicuma.

Ni umurenge uhana imbibi ni umurenge wa Busasamana, bigatandukanywa n’umuhanda unyura hagati yaya mazu. Izo mu murenge wa Busasamana ni zo zikenewe kubakwa bundi bushya naho iza Rwabicuma zo zirasannye.

Inzu bubakiwe mu 1997
Abaturage barasaba ko bakubakirwa izindi
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda

Inkuru ya Nshimiyimana Theogene

Leave a Reply