Saudi Arabia: Indege z’aba ‘Houthi’ zarashe ububiko bw’intwaro ku kibuga cy’indege cya Najran

Inyeshyamba zo muri Yemen zarashe ikibuga cy’indege cya Najran zifashishije indege zitagira abapilote. Ibi bitero bibaye nyuma y’icyumweru kimwe ibindi bitero by’indege zo muri ubwo bwoko bigabwe ku mpombo z’amavuta muri Saudi Arabia.

Izi nyeshyamba zo muri Yemen zavuze ko zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote mu gihugu cya Saudi Arabia, ku kibuga cy’indege gifite ibirindiro bya gisirikare. Ni igitero Ubwami bwa Saudi Arabia bwavuze ko bwamenye.

Ntibiramenyekana niba hari abakomerekeye muri ikigitero cyangwa ibyangiritse.

Itangazamakuru ry’izi nyeshyamba z’Aba-Houthi, ryavuze ko iki gitero cyateguriwe kurasa ububiko bw’intwaro bw’ikibuga cy’indege cya Najran n’indege itagira abapilote yo mu bwoko Qasef-2K.

Iki kibuga cy’indege cya Najran, kiri mu birometero 840 uvuye mu murwa mukuru Riyadh, kegereye umupaka wa Saudi Arabia na Yemen kandi kimaze kuraswa inshuro nyinshi n’Aba-Houthi.

Abayobozi mu Saudi Arabia bavuze ko batakihanganira bene ibyo bitero, banavuga ko uyu mutwe w’Aba-Houthi ugizwe n’insoresore zo mu mitwe y’iterabwoba yo mu gihugu cya Iran.

Leave a Reply