Ubwongereza: Abanyarwanda baba Plymouth bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi(Amafoto)

Abanyarwanda baba mu mujyi wa Plymouth ho mu gihugu cy’Ubwongereza bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cyateguwe n’umuvugabutumwa Osee Ntavuka ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda.

Igikorwa cyo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, ruva ku rwibutso rwerekeza ku rusengero rwa Reverend Osee Ntavuka.

Aha ni na ho habereye misa yo kwibuka abatutsi bazize Jenoside ndetse hatangirwa ubutumwa bwo kubaka amahoro n’ubwiyunge.

Bishop wa Plymouth Rev’d Nick McKinnel agaragaza inzira y’ubwinyunge ikwiye, ashingiye ku mvugo ya Bibiliya.

Ati “Dushobora kuvuga ko Imana yiyunze natwe binyuze mu musaraba wa ristu. Ku mpano ya Mwuka Muzirikanenge, dushobora kwiyunga n’abandi ku bw’imbabazi.”

Intumwa ya Rubanda Luke Polland wemeza ko yageranye mu Rwanda na Reverend Osee Ntavuka, asanga kwibuka Abanyarwanda biyubaka ari uburyo bwo kongera kubona u Rwanda rutera imbere.

Yagize ati “Turibuka abo batakiriho, turibuka abo bagezweho n’ingaruka z’izo mpinduka. Niyumvishemo ikintu kidasanzwe mu nshuro ebyiri nageze mu Rwanda ndi hamwe na Osee, kandi ndatekereza ko amagambo ari ku gitambaro inyuma yanjye abivuga mu nshamake, Remember, united, renew Kwibuka twiyubaka.

Umunyarwandakazi Ihirwe Kaneza Francoise yavuze ko kuba leta yarakuye amoko mu ndangamuntu ari kimwe mu bishimangira ko amacakubiri atazongera kubaho ukundi.

Ati “Mu itegekonshinga rya repubulika y’u Rwanda abantu barangana. ayo moko yakoreshejwe mu gutandukanya abantu yavanywe mu itegeko nshinga, ubu abantu bafite indangamuntu imwe kuko bangana.”

Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza Bwana James Uwizeye avuga ko u Rwanda ruzi ububi bwa Jenoside, bityo ko rwiteguye kuyikumira aho ari hose ku isi, atanga urugero rw’aho igihugu cyohereje ingabo muri Darfur ya Sudan.

Ati “Ntibizongera kubaho ukundi, atari mu Rwanda gusa ahubwo n’ahandi hose dushobora kugera tunafitiye ubushobozi bwo kubihagarika.urugero habaye ibintu nk’ibi bya Jenoside muri Sudan i Darful, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyoherejeyo ingabo hatitawe ku bushobozi buke.

Abayobozi b’uwo mujyi bafatanyije n’Abanyarwanda gushyira indabo ku rwibutso rwubatswe na Reverend Osee Ntavuka mu mwaka 2015. Uburenganzira bwo kurwubaka yabuhawe n’umujyi wa Plymouth.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’umujyanama w’umuyobozi w’umujyi wa Plymouth Richard Ball.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabanjiririjwe n’urugendo rwo kwibuka

Bishop wa Plymouth Rev’d Nick McKinnel

Leave a Reply