Amashanyarazi amaze kugera kuri benshi ariko urugendo ruracyakomeje-MININFRA

Leta y’ u Rwanda iravuga ko iri kwigira hamwe n’ibihugu byo muri aka karere k’Afurika y’Uburasirazuba, icyakorwa kugira ngo umubare w’abakoresha umuriro w’amashanyarazi wiyongere ku bufatanye bw’akarere kose.

Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu, abaturarwanda bakunze kwifuza kugezwaho amashyanyarazi nk’imwe mu nkingi zo kwihangira imirimo.

Hagati aho ariko bamwe mu bikorera bagaragaza ko bikigoranye kugeza ku banyarwanda bose amashanyarazi, kuko igiciro kikiri hejuru.

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu, Abanyarwanda badahwema  gutaka idindira mu iterambere  riturutse ku kuba abatagezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Aba bo mu Burasirazuba mu karere ka Kayonza mu mirenge ya Nyamirama na Rwinkwavu, banagaraza ko n’insinga zigemura uyu muriro w’amashanyarazi zinyura hejuru y’ingo zabo ariko kuva mu myaka 2 ishize bategereje ko nabo bagerwaho amaso akaba yaraheze mu kirere.

Uyu umwe muri bo yabwiye itangazamakuru rya Flash ati “Amashanyarazi atunyuraho rwose twararenganye. Kandi duhora tubibwira abayobozi baba batwegereye, ariko bakatubwira ko bagiye kudukorera ubuvugizi bigaherera aho.”

Birasa n’aho kugeza umuriro w’amashanyarazi ku banyarwanda bose bizasaba igihe kirekire ndetse n’ishoramari rigari ukurikije imbogamizi abikorera bashoye imari mu rwego rw’ingufu bakigaragaza.

Kuri ubu aba bamaze gucanira Abanyarwanda ku kigero cya 13%, mu gihe bitezweho kugera ku kigero cya 48 % mu myaka 5 iri imbere.

Sanday KABAREBE uhagararaiye abikorera mu bijyanye n’ingufu aragira ati“Imirasire ishyirwa mu bicye by’icyaro, aho abantu usanga amafaranga bagikeneye ari menshi ku bushobozi bwabo umuriro uracyabahenze, ugasanga umuturage arakubwira ati leta izaduha umuriro w’amashanyarazi ku buntu, kandi siko bimeze umuriro uragurwa haba kuri leta ndetse no mu bikorera.”

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yo yishimira intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda, ariko ikemeza ko hakiri urugendo rurerure.

Robert Nyamvumba Umuyobozi ushinzwe ingufu muri iyi minisiteri, avuga ko iki kibazo cy’ikwirakwiza ry’umuriro w’amasahanyarazi rikiri hasi  kitihariwe n’u Rwanda gusa, ariko ngo niyo mpamvu hari kwigirwa hamwe icyakorwa ku bufatanye bw’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Robert Nyamvumba yagize ati za Leta zashyizeho politiki nziza, ari iyo gushyira mu bikorwa ibikorwa remezo cyane mu kuzamura ijanisha ry’abafite umuriro w’amashanyarazi biracyigwaho. Turashaka gufata ingamba zifatika haba mu bikorwaremezo bitari mu mpapuro gusa kugira ngo bigirire akamaro abaturarwanda.”

Muri gahunda ya guverinoma y’ u Rwanda y’imyaka irindwi izarangira mu mwaka wa 2024, Leta yiyemeje kuzaba yagejeje ku Banyarwanda umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100% mu gihe kuri ubu Abanyarwanda bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 51 %.

Robert Nyamvumba Umuyobozi ushinzwe ingufu muri iyi Minisiteri
Umuriro w’amashanyarazi uri ku kigero cya 51 % mu Rwanda

Yvonne MUREKATETE

Leave a Reply