Louise MUSHIKIWABO ni Umunyarwandakazi w’umunyapolitiki, akaba n’umwanditsi wabaye Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse n’uw’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda mu bihe bitandukanye, kuri ubu yicaye ku ntebe y’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu Bivuga Igifaransa, uririmi ruvugwa n’abasaga miliyoni 300 ku isi.
Louise MUSHIKIWABO bucura bwa Bitsindinkumi, wari umuhinzi wanakoreye abakoloni b’Ababiligi, na Nyiratulira mu bana 9 aba babyeyi babyaye. Louise MUSHIKIWABO kandi ni umwishywa wa Padiri Alex Kagame, umwanditsi w’ibitabo bitandukanye.
MUSHIKIWABO yavukiye mu mujyi wa Kigali kuwa 22 Gicurasi mu 1961, ari naho yakuriye, ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma aza gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu 1981, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu rurimi rw’icyongereza mu mwaka w’1984.
Mu 1986, Louise MUSHIKIWABO yaje gukomereza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Kaminuza ya Delaware aho yize indimi no kuzisemura, ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, ibituma avuga adategwa Igifaransa n’Icyongereza, ziyongera ku rurimi kavukire rw’Ikinyarwanda.
Honorable Louise Mushikiwabo arangije amashuri ye muri kaminuza ya Delaware, yabonye akazi i Washington D.C. ndetse ubwo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaga, yarari muri Amerika ariho akora. Yabaye muri Amerika imyaka 22, aho yaje kuva ajya gukorera Banki Nyafurika y’Iterambere muri Tuniziya, mu buyobozi bw’ishami rishinzwe itangazamakuru.
Madame Louise MUSHIKIWABO yaje kugaruka mu Rwanda mu kwezi kwa Gatatu mu 2008, ahabwa umwanya wa Minisitiri w’Itangazamakuru kuva tariki 7 z’uko kwezi 2008. Nyuma y’umwaka umwe, yabaye Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, umwanya yasezeyeho mu nyuma y’imyaka 9.
Mushikiwabo Ni we Minisitiri warambye ku mirimo ye nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kurusha abandi bose bayoboye iyi minisiteri, muri leta y’u Rwanda ya nyuma ya jenoside nk’uko BBC ibitangaza.
Mu 2004, n’ubwo yari atarinjira muri
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo yahawe igihembo na Kaminuza yo
muri Amerika yigisha ibijyanye n’ububanyi n’amahanga cyiswe “Outstanding
Humanitarian Award”
ndetse yanagiye ahabwa urubuga n’ibinyamakuru bitandukanye byo ku isi,
asobanura ibijyanye n’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, ndetse n’umubano w’Afurika n’indi
migabane.
Yihanangiriza Abafaransa yagize ati “Ninde ufatira umwanzuro Afurika ku hazaza ha politiki yayo? si Paris ifata uyu mwanzuro? Birumvikana ni ibyigaragaza.”
Taliki ya 12 Ukwakira umwaka wa 2018, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamhanga w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa OIF, muri manda y’imyaka 4, ishobora gutorerwa ubugira kabiri.
Si byinshi bizwi ku buzima bwe bwite, usibye ko amakuru avuga ko yashakanye n’umugabo w’Umunyamerika.
Benshi mubo mu muryango wa Louise MUSHIKIWABO, bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Aba barimo na Lando Ndasingwa, wari umunyapolitiki n’umucuruzi ukomeye, wari uzwi cyane ku izina rya Lando, akaba yari umwe mubashinze ishyaka ryo kwishyira ukizana (P.L), yishwe tariki ya 7 Mata 1994 ku Kimihurura, yicanwa n’abana be babiri n’umugore.
Anne Marie Kantengwa mukuru wa Louise Mushikiwabo, na we yabaye mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda kuva muri 2003 kugeza muri 2008, kuri ubu akaba ayobora hoteli yahoze ari iya musaza we ahazwi nko kwa Lando.
Afatanije na Jack Cramer, Mushikiwabo
yanditse igitabo kuri Jenoside kitwa “Rwanda Means The Universe: A Native’s
Memoir of Blood and Bloodlines”
Mushikiwabo kandi ari mu bashinze umuryango “Rwanda Children Found” ufashaga
imfubyi zasizwe iheru heru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yvonne MUREKATETE