Umujyi wa Kigali watsindiye igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubuzima rusange bw’Abaturage

Umujyi wa Kigali watsindiye igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubuzima rusange bw’abaturage akaba ari wo Mujyi wo ku mugabane wa Afurika ubashije kugera mu mijyi itanu ya nyuma yegukanye ibihembo.

Ni mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019, Ikigo Newcities ku bufatanye n’Umuryango ‘Novartis Foundation’ n’Umujyi wa Montréal batangaje ko Umujyi wa Kigali ari wo wegukanye igihembo cyo guteza imbere ubuzima rusange cya 2019.

Ibihembo byiswe ‘Wellbeing City Award 2019’ bitanzwe ku nshuro ya mbere, ni byo byonyine  ku Isi bigamije gushima uburyo imijyi ishyira imbere imibereho y’abayituye haba mu igenamigambi na politiki z’ibihugu.

Itangazo rigaragaza ko impamvu zatumye Kigali itsindira iki gihembo ari gahunda ya ‘car free day’ iba inshuro ebyiri mu kwezi.

Binyuze muri iyi gahunda abatuye umujyi basiga ibinyabiziga mu ngo zabo bakagenda n’amaguru, igikorwa kiba kigamije kubungabunga ubuzima bwabo bakora imyitozo ngororamubiri ariko kandi kikanagira uruhare mu kurengera ibidukikije.

‘Car free day’ ni gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri 2016.

Yitabirwa n’ibihumbi by’abaturage n’abawugenderera akaba ari gahunda yo gutuma bagira ubuzima bwiza ndetse ndetse inagamije kurengera ibidukikije.

Ni ibihembo bitanzwe ku nshuro ya mbere aho Imijyi isanga 100 yo mu bihugu 27 hirya no hino ku Isi yitabiriye gupiganira ibyo bihembo, Imijyi itanu gusa harimo n’Umujyi wa Kigali ikaba ariyo yegukana insinzi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina, ati “  Ibyishimo byadusaze kuba Umujyi wa Kigali wegukanye insinzi nk’Umujyi uharanira guteza imbere ubuzima rusange ku nshuro ya mbere ibi bihembo bibayeho. Ni insinzi itanga icyizere kuri ‘Car Free Day’ nka gahunda igamije guteza imbere imibereho myiza n’ubuzima bwiza bw’abatuye Umujyi wa Kigali.”

 Yakomeje agira ati “  Turashimira abaturage bacu cyane bitabira ‘Car Free Day’ igihe cyose, turashimira abafatanyabikorwa  bacu bakiriye gahunda nshya  bakanadufasha ikagerwaho. Tuzakomeza gushyira imbere gahunda iteza imbere imibereho myiza y’abaturage kandi dukomeje gushyira imbaraga mu kwagura gahunda ya ‘Car Free Day’.

Umuyobozi wa NewCities ari na we wayishinze, John Rossant, yagize ati “…inkingi y’umunezero w’abatuye Umujyi ni ubushake bwa politiki buha agaciro iyo mibereho kandi bukayifata nk’ipfundo ry’imiyoborere.”

Yakomeje agira ati “Akanama kari gashinzwe  gusuzuma ibijyanye n’Imijyi yahatanaga n’uburyo yita ku buzima rusange bwabayituye, kakozwe ku mutima na gahunda y’Umujyi wa Kigali yo gushyira imbere ubuzima rusange bw’abaturage. Ubwiyongere bw’abaturage bitabira ‘Car Free Day’bugenda buzamuka bishimishije kandi Umujyi wa Kigali ukomeza gushishikariza abaturage ibikorwa bitandukanye byo gutuma bakomeza kugira ubuzima bwiza.

Ni ibintu byiza kandi mbashimiye ku bwo kwegukana igihembo cyo guteza imbere ubuzima rusange, barabikwiriye rwose.”

Imijyi yabashije kwegukana  ibihembo ni Santa Monica muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wegukanye igihembo  muguteza imbere kominote , Umujyi wa Pune mu Buhinde wahembwe kubwo guteza imbere ubukungu no guha abawugize amahirwe ; Umujyi wa Lisbon muri  Portugal wahembwe ku bwo guteza imbere ibidukikije mu buryo burambye, Umujyi wa Milan mu Butaliyani uhembwa kubwo guteza imbere imibereho myiza y’abawutuye n’Umujyi wa Kigali kubwo guteza imbere ubuzima rusange.

Umuhango wo gushyikiriza ibihembo iyo Mijyi uko ari itanu, uzabera I Montreal muri Canada  mu nama yo guteza imbere Imijyi izaba tariki ya 19 na 20 Kamena 2019.

Umujyi wa Kigali

Leave a Reply