Impaka ku itegeko ryo gukuramo inda-Hari abasanga rizongera ubusambanyi

Bamwe mu baturage n’imiryango itegamiye kuri leta ntibavuga  rumwe ku  iteka rya Minisitiri  rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.

Iryo tegeko ryemerera ukiri umwana gukurirwamo inda nta yandi mananiza.

Mu gihe gutwita inda zitifuzwa bigaragazwa nk’ikibazo gihangayikishije ababyeyi ndetse n’inzego zitandukanye, abanyamategeko bavuga ko abantu bagakwiye kureba ku nyungu rusange aho kureba inyungu zabo bwite.

Hari bamwe mu bana b’abakobwa abahitamo kuzikuramo  rwihishwa bikagira ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo dore ko hari n’abo zihitana.

Imiryango itari iya leta yakunze gusaba ko ingingo zikumira gukuramo inda zikurwamo mu itegeko.

Iteka rya Ministiri kuri ubu rigena ko uri munsi y’imyaka 18 ashobora gukuramo inda nta yandi mananiza.

Umwe mu baturage yagize ati”Umukobwa kuba yaterwa inda(…) akayikurirwamo na muganga wemewe numva nta kibazo.”

undi yunzemo ati” Njyewe ndumva atari byo kubera ko aho kugira ngo ufate abo bana ubashyiremo uwo muco n’abazavuka ntibazajya babitinya mbese bashyize ubusambanyi imbere.”

Imwe mu miryango itegamiye kuri leta ivuga ko iby’iri teka binyuranyije n’uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bw’umwana mu mpuzamiryango iharanira uburenzira bwa muntu CLADHOMurwanashyaka Evariste ari mu batemera impinduka zizanywe n’iri teka.

Yagize ati” Twebwe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu hari ingingo nyinshi z’iri tegeko tutemera, twemeramo ingingo imwe gusa ivuga ko umuntu ashobora kuvanirwamo inda mu gihe hagaragaye ko byari kumugiraho ingaruka cyangwa umwana atwite.”

Hari abanyamategeko bagaragaza ko gushyira iri teka rya minisitiri mu bikorwa ari ukwirengagiza uburenganzira bwa muntu bidafite ishingiro kuko ntawe uzabikorerwa atabishaka.

Nizeyimana Elie, ni umwe mu banyamategeko by’umwihariko bibanda ku burenganzira bw’umwana n’umubyeyi.

Yagize ati” IIkintu kiba guhutaza uburenganzira mu gihe ari igikorwa gikorewe umuntu utabishaka. Itegeko ryemera inda zivamo by’umwihariko ukiri umwana kuko aba yasambanyijwe atabishaka… Ni yo mpamvu bavuga ngo iyo umwana abyemera ntawe babihatira aha byumvikane neza.”

Mu bandi bamaganiye kuri iri tegeko harimo abanyamadini.

Rikimara gusohoka kiliziya Gaturika yahise iryamaganira kure nk’uko bigaragara mu itangazo ry’inama y’Abepisikopi ryo ku 19 Ukwakira 2019.

Abandi bemererwa gukuramo inda harimo kuba usaba kuyikurirwamo yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi ku gahato, yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya bugufi cyangwa iyo nda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa umwana atwite.

Yvette UMUTESI

Leave a Reply