Mu bukangurambaga bwatangijwe na polisi y’u Rwanda bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda, Polisi y’ igihugu yibukije abanyamaguru gukurikiza amabwiriza agena igihe n’uburyo bwo kwambukiranya umuhanda.
Abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga bakomeje kwitana ba mwana kuri nyirabayazana w’impanuka zo muhanda mu gihe cyo kwambuka zitera imfu za hato no hato.
Polisi y’ u Rwanda igaragaza ko impanuka zo mu muhanda zikunze guhitana abanyamaguru aho zimwe zinaterwa n’uko baba batakurikije amabwiriza agenga kwambuka umuhanda.
Polisi y’igihugu yemeza ko umuti w’iki kibazo ari ukongera ubukangurambaga busobanurira abanyamaguru gukoresha umuhanda by’umwihariko.
Bamwe mu banyamaguru bashyira mu majwi abatwara ibinyabiziga kuba ba nyirabayazana b’impanuka zo mu muhanda cyane cyane iziba mu gihe umunyamaguru yambuka umuhanda.
Gatera Guido we yifashishije urugero rw’ibyo ati “Hari igihe umugenzi yari agiye kwambuka agezemo hagati imodoka iba iramugonze. Njye nabonye ikosa ari iry’umushoferi kuko umunyamaguru yari yiringiye ko ari kwambukira aho bikwiriye. “
Ku rundi ruhande abatwara ibinyabiziga ntibavuga rumwe kuri iyi ngingo kuko bemeza ko amakosa menshi akorwa n’abanyamaguru mu myambukire y’umuhanda.
Umushoferi witwa Harerimana yagize ati” Abanyamaguru bihaye uburenganzira burenze. Bakambuka imodoka yiruka, igihe icyo ari cyo cyose bahita bambuka ntacyo bitayeho, abandi bakambara ama’ecouteurs’ mu matwi.”
Kuri polisi y’igihugu ngo impande zombi zigira amakosa anatera imfu z’abatari bacye.
ACP Murenzi Sebakondo yemeza yaba abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru bose bakwiye guhindura imikorere n’imyumvire ku ikoreshwa ry’umuhanda mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda muri rusange.
“Buri wese ukoresha umuhanda agire ibyo yirinda kugira ngo impanuka zitamutwara ubuzima cyangwa zikamukomeretse. Byagaragaye ko mu mwaka abantu bagera kuri 400 bahitanwa n’impanuka bigaragara ko abanyamaguru ari bo benshi baba baguye muri izo mpanuka. Ni yo mpamvu uyu munsi twiyemeje kugenda tugera mu muhanda aho abanyamaguru bose bagera tubaha ubutumwa bwo kwirinda izo mpanuka.”
Kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2019, Polisi y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga buzamara ibyumweru 52 bwiswe ‘Gerayo Amahoro’.
Bwitezweho kagabanya impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 30 %.
Imibare ya Polisi igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira abantu babarirwa mu 180 bahitnanywe n’impanuka zo mu muhanda, mu gihe umwaka ushize abarenga 400 na bo baguye mu mpanuka zo mu muhanda.
Yvonne MUREKATETE