Umwuka w’intambara hagati ya Iran na Amerika wongeye gututumba ubwo Perezida wa Iran yavuze ko Abanya-Iran batazigera baharagarika kurwanira ubwigenge bwabo.
Ku munsi w’ejo ku wa kane ni bwo Umuyobozi ukomeye mu ngabo za Iran yavuze ko mu kibazo cya Washington na Tehran, nta wakigamba ko afite ingufu ziri hejuru y’undi, anaburira uwo yise umwanzi wagerageza guteza ikibazo muri Iran, ko yahura n’akaga gakomeye.
Umwuka hagati ya Leta Zunze Ubumwez z’Amerika na Iran, wabaye mubi ubwo Leta ya Washington yohereje ibikoresho bya gisirikare byikomeye, birimo n’ubwato bw’intambara, mu Burasirazuba bwo Hagati, ngo yerekane ingufu kubashaka kwitambika inyungu icyo gihugu gifite muri ako karere, cyane bavuga igihugu cya Iran.
Nyuma yo kwikura mu masezerano ya ‘nuclear’ mu 2015, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump mu mwaka ushize, yasubijeho ibihano ku bucuruzi igihugu cye cyari cyarafatiye Iran, aza kubikaza mu kwezi gushize kwa kane.
Ni ibihano byategekaga ibihugu byose kurekera kugura amavuta muri Iran cyangwa nabyo bigafatirwa ibihano.
Perezida wa Iran Hassan Rouhani yigeze kumvikana aganira n’itangazamakuru rya Leta avuga ko n’ubwo hashize igihe kirenga umwaka bafatiwe ibihano, abaturage batizigera bapfukama, n’ubwo bari guhura n’ibihe bitoroshye mu buzima bwabo.
Ubwo yageza ijambo ku bari bitabiriye umuhango wo kuzirikana intambara ya Iran na Iraq yabaye hagati y’umwaka w’1980 kugeza mu 1988, Perezida Rouhani yarahiriye ko igihugu cye kigomba kwirwanaho kugira ngo umwanzi amenyeko n’aramuka arashe ku butaka bwabo, abana bato bagapfa, bagakomereka cyangwa bagatwara mu mbohe, batazigera bamanika amaboko ngo batererane intego bihaye zo guharanira ubwigenge n’icyubahiro by’igihugu cya Iran.