Inzego z’umutekano z’u Rwanda zarashe abinjizaga magendu bagerageje kuzirwanya

Ubwo bari bacunze umutekano, abashinzwe umutekano b’u Rwanda babonye umuntu uri kuri moto bacyekaga ko atwaye magendu, wari wambukiye ku gice cy’umupaka kitemewe avuye mu gihugu cya Uganda, mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019, mu murenge wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatandatu, rivuga ko uwari uri kuri moto yahagaritswe akanga, ahubwo arwanya inzego z’umutekano zigenzura umupaka.

Nyuma yaje guhabwa ubufasha n’abandi bari bahuje umugambi bafite imihoro, banagerageza gusagarira abashinzwe umutekano b’u Rwanda, bashaka inzira ibasubiza iyo bari baturutse, nk’uko iri tangazo ribivuga.

Igipolisi kivuga ko cyarashe abantu babiri, umwe w’Umunyarwanda ahita apfa, n’undi w’Umugande wapfuye nyuma.

Aba bari binjiye ku buryo butemewe n’amategeko bamaze kwambuka umupaka basubiye iyo baturutse, Polisi ivuga ko itabakurikiranye.

Abo binjizaga magendu ku butaka bw’u Rwanda, basize moto bari ufite ifite pulake (RE736G) bariruka, ndetse n’umuzigo w’imyenda ya caguwa yinjizwaga ku buryo bwa magendu.

Kuri uyu wa gatandatu, inzego z’ubuyobozi z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda zahuye ngo ziganire kuri iki kibazo.

Itsinda ry’u Rwanda ryali riyobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare David Claudien Mushabe n’Umuyobozi wa Paolisi mu ntara y’Uburasirazuba ACP Emmanuel Hatari.

Itsinda rya Uganda ryali riyobowe n’umwe mu bayobozi b’akarere ka Rukiga, Alex Akampikaho, n’abandi bayobozi ba polisi.

Abayobozi ku mpande zombi bahuye n’abaturage baturiye umupaka, babasaba kugirana umubano mwiza, banabasaba kutivanga mu bucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge, ahubwo bagakora ubucuruzi bwemewe bubateza imbere.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iperereza ryatangiye.

Bitandukanye n’ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda, ndetse n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibyabaye byose, byabereye ku butaka bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera yamaganiye kure ibyatangajwe na Uganda,avuga ko ayo makuru atari aya nyayo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yagize ati “ Ayo makuru si yo! Ibyo ntabyabaye.”

Leave a Reply