Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Iran ivuga ko ingabo z’Amerika mu karere ari ikibazo kibangamiye amahoro ku isi - FLASH RADIO&TV

Iran ivuga ko ingabo z’Amerika mu karere ari ikibazo kibangamiye amahoro ku isi

Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yavuze ko uko Amerika ikomeza kwisirisimbya cyane mu karere, bizakomeza kuba ikibazo gikomeye ku mutekano w’isi.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko zigiye kohereza ingabo nyinshi mu Burasirazuba bwo Hagati, kubera ko zishinja igihugu cya Iran kuba inyuma y’ibitero byagabwe ku bwato bwayo bw’amavuta bwari muri ako karere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Mohammad Javad Zarif yavuze ko kwitwaza ibyo bagakomeza koherereza ingabo nyinshi mu karere bishobora gushyira mu kaga amahoro ku isi hose.

Ati “ Ubwiyongere bw’Abanyamerika mu karere ni ikibazo gikomeye kandi binateza ikibazo gishobora guhungabanya amahoro n’umutekano ku isi, kandi iki kibazo kigomba kwigwaho.”

Ku munsi wo kuwa gatanu, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuze ko zigeye kongera kohereza izindi ngabo 1500 mu Burasirazuba bwo Hagati, ivuga ari ukongera ingufu zo guhangana na Iran, Amerika ishinja kuba inyuma y’ibitero byagabwe ku bwato bwayo bw’amavuta mu ntangiriro z’uku kwezi.

Kuwa 12 Gicurasi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zavuze ko ubwato bune bw’ubucuruzi bwari buvuye ku cyambu cya Fujairah, bwagabweho ibitero.

Ibi bitero byangirije bikomeye ubwo bwato nk’uko byemejwe na Minisitiri Ushinzwe Ingufu muri Arabie Saouditte, Khalid al-Falih.

Abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buvuga ko bufite amakuru ko igihugu cya Iran gifite uruhare muri ibyo bitero, n’ubwo baterekanye ibimenyetso bibishimangira. Iran yakomeje guhakana uruhare ishinjwa muri ibyo bikorwa.

Leave a Reply