Kuvanga indimi bidindiza ururimi gakondo

Bamwe mu baturage baragaragaza ko ururimi rw’Ikinyarwanda rushobora kuzima,mu bihe biri imbere.

Ibi babivuga bahereye ko muri iki gihe ruvugwa ruvangwamo n’izindi ndimi mvamahanga.

Ubuyobozi bw’inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco buvuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu rwego rwo kurinda ikinyarwanda kudindira.

Ikinyarwanda ni ururimi gakondo, ruvugwa kandi rukunvikanwaho n’Abanyarwanda bose mu gihugu.

Gusa hari abavuga ko muri iki gihe, ururimi rw’Ikinyarwanda ruri mu marembera. Abavuga ibi babishingira ahanini ku ivangandimi rikunze kwigaragaza mu biganiro bisanzwe, ndetse no mu mvugo z’abantu batanga ubutumwa ku bantu benshi icyarimwe.

Abaganiriye n’itangazamakuru rya flash bavuga ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga ku rurimi rw’ikinyarwanda.

BAHIZI Dismas yagize ati: “Ikinyarwanda cyarangiritse, cyarapfuye,noneho kirimo kirasyingingira, kiravugika nabi,barimo baracyangiza,kirimo kirarembera.”

Mugenzi we utashatse ko amazina ye atanganzwa yagize ati:”Nka mwe ba banyamakuru  n’abandi bose bashyira hamwe bagakora ubukangurambaga babwira abantu ikiza cy’ururimi rwacu.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco Nsanzabaganwa Modeste, avuga ko inzira u Rwanda rwahisemo rwo gukoresha indimi nyinshi ari nziza gusa ngo nk’abanyarwanda bakwiye kubyitondamo kuko  ikinywarwanda gishobora kuhandindirira.

Yagize ati “Inzira twahisemo ni inzira nziza cyane yo gukoresha indimi nyinshi,burya iyo ukoresha indimi nyinshi uba waguye amarembo,usabana na benshi ,unahahirana na benshi.Ariko tugomba kwitonda muri iyo nzira kuko uko tuvuga izo ndimi ni na ko izo ndimi ziza zihura n’ikinyarwanda bikivanga.Iyo indimi zivanze rero akenshi usanga urudindira ari rwa rundi rusanzwe.”

Ku rundi ruhande ariko Nzanzabaganwa hari inzego asaba kuba intangarugero mu mikoreshereze y’uririmi rw’Ikinyarwanda.

Ati: “Umwana cyangwa se umusore n’inkumi bumvise kuri Radio babonye kuri Televiziyo, bumva ko ari ukuri.Nicyo gituma dukangurira cyane cyane Abanyamakuru,Abahanzi,Abayobozi,turabasaba kuba urugero rw’abo bayobora mu mikoreshereze y’uririmi,kuko burya gukoresha neza ururimi rwawe ni no kurwubaha.”

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko ifatanyije na  Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ububanyi n’Amahanga, batangiye gahunda yo gukwirakwiza ibitabo by’ikinyarwanda hirya no hino mugihugu ndetse no hanze ahari za Ambasade z’u Rwanda, hagamijwe gusigasira ururimi gakondo rw’Abanyarwanda.

Leave a Reply