Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa ugiye kurahirira kuyobora Afurika y’Epfo muri manda ya mbere y’imyaka itanu.
Ni ibirori bikomeye byitabiriwe n’abantu basaga 30,000, bakoraniye muri Loftus Versfeld Stadium i Pretoria.
Ku wa 22 Gicurasi nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yemeje Cyril Ramaphosa nka Perezida w’iki gihugu. Ni intebe yicaye kuva muri Gashyantare 2018 ubwo yagirwaga perezida ngo asoze manda ya Jacob Zuma yari abereye visi perezida, wari umaze kwegura ku gitutu cy’ishyaka rye ANC.
Matamela Cyril Ramaphosa w’imyaka 66 yatowe nyuma y’uko ku wa 8 Gicurasi 2019, ishyaka rya ANC abarizwamo ari naryo riyoboye Afurika y’Epfo ritsinze amatora y’abadepite ku bwiganze.
ANC yatsinze ku majwi 57.5%, biyiha gufata imyanya 230 muri 400 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Iri shyaka ryakurikiwe n’irya Democratic Alliance ryagize amajwi 21 % naho irya Economic Freedom Fighters rya Julius Malema ribona amajwi 11%.
Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo ryo mu 1963 rivuga ko Perezida atorwa n’abadepite mu ishyaka ryagize imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Ramaphosa agiye kuyobora igihugu mu gihe ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera n’ubushomeri buri kuri 27%.
Ubwo ANC yari imaze gutsinda amatora muri Gicurasi, Perezida Kagame yashimiye Cyril Ramaphosa, nyuma y’uko ari amaze kugaragaza icyizere ko azakomeza kuyobora Afurika y’Epfo, amwizeza ko ibihugu byombi n’abaturage babyo bazakomeza guharanira ubufatanye.
Umubano hagati y’ibihugu byombi ntabwo uracayuka neza kuko hakiri ikibazo ku banyarwanda bagorwa no kubona viza igihe bashaka kujya muri Afurika y’Epfo.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard Sezibera aherutse kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umeze neza kuko abashoramari ndetse n’abadipolomate bahari ku mpande zombi, ati “ariko ntabwo turakemura ikibazo cy’abanyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, bajyayo ariko kubona viza biragoranye, ibyo turacyabiganira.”
Hari kandi ikibazo cy’abanyarwanda barimo Kayumba Nyamwasa ushakishwa n’ubutabera ku byaha akekwaho ko yakoze mu Rwanda, bahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo bagakomeza gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano.
Irahira rya Ramaphosa kandi ryitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu nka Eswatini, Congo Brazzaville, Equatorial Guinea, Zimbabwe, Senegal, Uganda, Madagascar, Seychelles, Togo, RDC, Gabon, Angola, Mozambique, Repubulika ya Sahrawi, Namibia, Somalia, Ethiopia, Nigeria n’uwa Misiri.