U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byemeranijwe kurushaho kunoza amategeko agenga imikorere ya za gasutamo, hakumirwa inyerezwa ry’imisoro ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi.
Ibihugu byombi byemeza ko inzego zishinzwe imisoro, zizashyira mu bikorwa amategeko yubahiriza ubucuruzi yorohejwe yashyizweho n’Isoko Rusange ry’akarere k’Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo COMESA, yorohereza imisoro abaturiye umupaka uhuza ibihugu byombi.
N’ubwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda iterura ko hari ikibazo cy’inyerezwa ry’imisoro gikanganye ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo Kinshasa, ariko ivuga ko hari abitwikiraga itegeko rishya ku misoreshereze ryashyizweho na COMESA, ntibasore uko bikwiye.
Soraya Hakuziyaremye uyobora MINICOM avuga ko hari uburyo bushya bugiye gukoreshwa n’impande zombi kugira ngo iri tegeko ryubahirizwe.
Aha yagize ati “Hari regulation(itegko) yavuye muri COMESA kugira ngo turebe abo twasonera imisoro cyane bari mu bucuruzi bwo ku mupaka, ariko hari proposal(igitekerezo) y’uko abafite ibicuruzwa biri hasi y’ amadolari 500 aribo bakwemererwa muri iyo ‘simplified trade regime’, ariko mu biganiro twagiye tugirana ka Kongo bagasanga hari abacuruzi bamwe batishyura imisoro kuko bagabanyaga ibicuruzwa kugira ngo ntijye munsi kuko babaga bafite ibirengeje ako gaciro, inzego zishinzwe imisoro zacu zombi zizagirana ibiganiro kuri icyo.”
Minisitiri Lambert Matuku Memas ushinzwe ubucuruzi bwo hakurya y’imipaka ya Kongo Kinshasa, we atangaza ko ubufatanye bw’ibihugu byombi ku koroshya imisoro bwatekerejweho, hashyizwe imbere inyungu y’abaturiye imipaka y’ibihugu byombi.
Ati “Ni ugutekereza mbere na mbere ku baturage bacu baturiye imipaka kugira ngo basohoke mu bukene, bityo bakabona ibyabafasha kubaho mu buryo bugezweho bo ubwabo n’imiryango yabo, bikazamura ubuzima babayeho ndetse n’iterambere rya bo.”
Ubusanzwe ubuhahirane mu bucuruzi hagati ya Repubulika Iharabira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda, bwibanda cyane ku bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, nk’amata n’ifu zo mu bwoko butandukanye.
Yvonne MUREKATETE