Rubavu: Barya imbwa rwihishwa-Ubuhamya bw’uzibaga

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu,  haravugwa  abantu  barya imbwa nk’uko  Turinimana Innocent umwe mu biyemerera ko amaze imyaka 10 abaga imbwa, yabibwiye itangazamakuru rya Flash.

Uyu Turinimana Innocent yirinze gutangaza amazina y’abo asangira na bo imbwa, ariko avuga ko muri uwo murenge hamaze kugwira amatsinda arenga atanu y’abantu basangira imbwa rwihishwa.

Hari abashakashatsi mpuzamahanga basanga ubushakashatsi bwagakwiye gukuraho imbogamizi z’umuco ugena ibiribwa n’ibitaribwa. 

Kugera mu kagari ka Gikombe mu murenge wa Rubavu aho Turinimana Innocent atuye, ukahagera umushaka kandi bigaragara ko uri umunyamakuru, abaturanyi be bahita bibwira ko umushakira amakuru y’uko arya imbwa.

Ntibibeshye kuko natwe nicyo cyatugenzaga, kumubona na byo ntibyari byoroshye, n’aho abonekeye abanza kugorana gutanga ikiganiro. Innocent bakunze kwita Kimada cyangwa Bishitu, yageze aho yemera ko tuganira ariko ashyiraho amabwiriza arimo n’uko tuganira ntawundi muntu uhari.

Yatangiye atubwira aho byavuye kugira ngo inyama y’imbwa yigarurire umutima we.

Yagize ati “Nafashe imbwa, ndayibaga, ndayiteka, ndayirya rwose numva ntacyo mbaye kandi numvise ari inyama iryoshye ku buryo ntapfa kuyivirira ngo nyireke.”

Turinimana Innocent yiyemerera ko amaze imyaka 10 abaga imbwa

Mu baturanyi ba Innocent harimo abavuga ko bamubonye abaga imbwa abandi babyumva gutyo, ariko amarangamutima babivugana yumvikanisha ko kurya imbwa ari ibidasanzwe kuri bo.

Umwe wisekerega, yagize ati “Yabaze imbwa nyibona yayimanitse hejuru.”

Kuba abyiyemerera kandi bikaba ari n’ikimenyabose ko Turinimana Innocent arya imbwa, bishobora no gushimangirwa n’ibimenyetso birimo impu eshatu bigaragara ko zishobora kuba koko ari izi mbwa.

Turinimana avuga ko agitangira kurya imbwa, yayisangiye n’ababarirwa muri batanu. Ntahishura amazina yabo kuko ngo harimo abo yita abakomeye, gusa ngo amatsinda y’abasangira imbwa mu gace atuyemo amaze kwaguka.

Ati “Imbwa nayisangiye n’abandi bantu bagera muri 5 ntavuga mu mazina kuko ubu bari mu nzego z’ubuyobozi…icyo abantu bafataga nk’ikizira ngo imbwa ntiribwa, kuri iyi saha imaze kugira agaciro kanini cyane.”

Bisa n’aho ari ikizira ku mu muco Nyarwanda kumva Umunyarwanda urya imbwa, yewe n’abava mu bihugu bizwiho kurya imbwa iyo bageze mu Rwanda barigengesera. Iki ni ikiganiro kigufi  umwe mu bashinwa baba mu Rwanda yagiranye n’itangazamakuru mu myaka 2 ishize.

Yagize ati “Hano duteka inkoko, inka, ingurube n’imbata ariko mu Rwanda imbwa ntabwo tuyiteka.”

Hari abashakashatsi mpuzamahanga basanga ubushakashatsi bukwiye gukuraho imbogamizi ziterwa n’umuco, ugena ibigombwa kuribwa n’ibitaribwa n’ikiremwamuntu. Professor George Albert Omore Magoha, ni umushakashatsi akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi muri Kenya.

Ati“Urugero kuki tutarya inyama z’inzoka? Hari ikibazo kurya inyama z’imbwa? Ese ntitwakora ubushakashatsi ko umuco uri kwica uburyo bwose? Ese birakwiye ko abantu bapfa nyamara bakikijwe n’imiserebanya minini? Hari umuntu wagerageje kureba niba umuntu ariye inyama y’imbwa yapfa? Cyangwa n’uko uburyo imbwa iteyemo tutabukunda.”

Turinimana Innocent avuga ko kuva mu mwaka wa 2009, amaze kubaga imba 37. Imbwa imwe ngo yatangiye ayigura 1500 ariko ngo kuri ubu ayigura 5000 kuko ngo zabuze.

Mu nzu iwe huzuyemo impu z’imbwa
Professor George Albert Omore Magoha, ni umushakashatsi asanga hari umuco witambika iterambere

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply