Imiryango iracyaha akato abafashwe ku ngufu n’abana basambanyijwe

Bamwe mu Banyarwanda baravuga ko ababyeyi n’umuryango Nyarwanda muri rusange,  bakwiye kuba hafi  umuntu wahuye n’ibyago byo gufatwa ku ngufu bakamurinda guheranwa n’agahinda.

Ibi abaturage barabivuga mu gihe inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigira inama ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, gushyiraho uburyo butuma abaturage bagira uruhare mu kwita ku bafashwe ku ngufu binyuze mu biganiro by’isanamitima.

Ibihugu bitandukanye byo mu karere k’ibiyaga bigari, byakunze kurangwamo imvururu za Politiki, byatumye abagore n’abakobwa benshi bafatwa ku ngufu .

Na n’ubu muri ibi bihugu ngo ibyaha byo gufata ku ngufu biracyagaraga, ndetse hamwe na hamwe ugasanga biza ku isonga mu bigihangayikishije.

Igiteye impungenge ngo ni uko usanga imiryango igiha akato abafashwe ku ngufu n’abana basambanyije ku gahato.

N’ubwo bimwe mu bihugu muri aka karere k’ibiyaga bigari byashyizeho amategeko ahana abafata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse n’abasambanya abana,  ngo ibi ntibihagije kuko ngo uwahuye n’iri hohoterwa aba akeneye isanamutima rikozwe n’umuryango abamo.

Beatrice Meyer ahagarariye Ubusuwisi mu karere k’ibiyaga bigari yagize ati Mu karere harimo abantu benshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nta nzobere zihari, niyo mpamvu hakwiye kwifashihwa abaturage basanzwe tutadegereje inzobere gusa, twizera ko abaturage bahawe  amahugurwa byagira icyo ifasha.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari byashyizeho uburyo bwo kwita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko gufatwa ku ngufu n’abana basambanyijwe.

N’ubwo hari n’ibihano bikarishye byashyiriweho abakora ihohotera rishingiye ku gitsina, abaturage bagaragaza ko hakenewe n’uruhare rw’imiryango baturukamo binyuze mu mu biganiro bibahumuriza  aho kubaha akato.

Umwe ati “Iyo ari umwana muto ubundi ababyeyi be bagomba kugira uko babimutwaramo, naho iyo ari umuntu mukuru aba afite ipfunwe, icyo umuntu yakora ni ukumuganiriza.”

Undi ati “Ikintu cyakorwa rero ni inama z’ababyeyi be, bakicara bakamuganiriza bakamuhuriza, ntibamwirukane; yego nyine impanuka iba yabaye kandi ntawabihagarika.”

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe nazo zisanga hakenewe ibiganiro by’isanamitima n’irema miryango, nk’uburyo bwo guhangana n’ingaruka zaturutse ku ihohotera rishingiye ku gitsina.

Gasibirege Simon ni inzobere mu buzima bwo mu mutwe, ati“ Burya iyo byabaye ntabwo biba byoroshye, ariko iyo habayeho kuganirizwa, akaganira n’abandi bakobwa bafashwe ku ngufu, hanyuma uko bagenda baganira niko bagenda bavurana.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madame  Umutoni Gatsinzi Nadine avuga ko mu Rwanda hari ingamba zashyizweho zo guhangana n’ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gistina hifashishwa uburyo gakondo bw’Abanyarwanda.

Ati “Nk’uko mubizi hari ingamba nk’igihugu cyacu tugenda dukora cyane cyane duhereye mu midugudu, umugoroba w’ababyeyi, inshuti z’umuryango kugira ngo aho ibyaha biri bimenyekane bivugwe.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore rigaragaza ko ibihugu bitandukanye by’Afurika bikomeje guseta ibirenge mu guhana abasamabanya abana n’abafata ku ngufu abagore n’abakobwa,  aho 1/3 cyabyo bitagira amategeko ahana abahohoteye abagore n’abakobwa.

Gasibirege Simon inzobere mu buzima bwo mu mutwe
Madame  Umutoni Gatsinzi Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF

Inkuru ya Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply