Rutsiro: Umutego wa ‘Kaningiri’, intandaro y’ibura ry’isambaza n’igihombo mu barobyi

Abarobesha imitego ya ‘Kaningini’ mu kivu batawe muri yombi mu mezi abiri ashize bageze kuri 60 mu karere ka Rutsiro. Abaturage bavuga ko iyo mitego yagabanyije ku buryo bugaragara umusaruro w’isambaza bakuraga mu kivu.

Kaningini ni umutego ujya kumera nk’inzitiramubu ifite utwenge duto cyane ku buryo ifata udufi duto uko twaba tungana kose.

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rutsiro bavuga ko hari abarobyi bakoresha imitego itemewe.

Abakoresha Kaningini baroba rwihishwa, abandi bakaroba bugorobye.

Uwitwa Dukuzimana Valentine aragira ati “ Hari Imiraga (imitego) ikoreshwa itemewe, ikurura n’udufi duto, n’udusambaza duto. Iyo miraga (imitego) yitwa Kaningini ni imiraga ifata isambaza zizabyara izindi, n’udufi duto twari kuzakura dukavamo amafi manini, bigatuma umusaruro w’isambaza uba mucye.”

Undi witwa Uwimana Jean Bosco aragira ati “ Hari abajya mu mazi, bagatega binyuranije n’amategeko, bagatega injanga arizo zakagombye kubyara izindi. Iyo mitego ituma umusaruro uba muke mu Kivu. ”

Abaturage bashingira ku kuba ikiro cy’isambaza cyarazamutse, bagasaba ko abarobesha iyo mitego bakurikiranwa.

Dukuzimana valentine Akomeza agira ati “ Nk’ubu barobye nk’ibiro bitanu by’udufi duto, yazaba nk’amafi magana kubera ko baba bayangije akiri mato, ndetse n’ubu turi kubona ingaruka zabyo, urugero mu bihe byashize ikiro cyaguraga nk’1000 cy’amafaranga y’u Rwanda ariko ubu kiri kuri 2000 gusubiza hejuru.”

“Turasaba ko hakongerwa ingamba bakabasobanurira, noneho bagashyiramo n’umutekano, bagashyiramo abamarine.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buravuga ko mu mezi abiri ashize, bumaze gufata abagera kuri 60 bakoresha iyi mitego ya Kaningini.

Umuyobozi w’aka karere AYINKAMIYEEmérence, avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye hashyizweho ingamba zo kurwanya ubu burobyi.

Aragira ati “Uwo mutego ntabwo wemewe ariko hari abaturage batarumva ibibi byawo ku buryo bagikomeza kuwukoresha. Abo rero dufatanije n’inzego, turabarwanya twivuye inyuma tunasaba n’abaturage ubwabo kuduha amakuru yaho iyo mitego igaragara, kuko birateza igihombo cyo kutabona isambaza nk’uko bikwiye.”

Abahanga mu kuroba isambaza bagaragaza ko umutego wa kaningini ugiye mu mazi isambaza zitiyongera, kuko zifatwa nabi ndetse ukazica imitwe bigatuma zitororoka kuko n’izitari zakura, izifata ikazica.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Esperence
Akarere ka Rutsiro gakora ku kiyaga cya Kivu

NTAMBARA Garleon

Leave a Reply