Umutoza Robertinho ashobora kuva muri Rayon Sports

Umunya-Brasil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo utoza ikipe ya Rayon Sports, ashobora gutandukana na yo mu mu mpera za shampiyona, mu gihe Rayon Sports yakomeza kugenda biguruntege mu kumuha amasezerano mashya, dore ko ayo yari asanganywe ari kugera ku iherezo.

Uyu munya-Brasil wageze muri rayon Sports mu mpera z’ukwezi kwa Kamena umwaka ushize, yari yasinye umwaka umwe atoza iyi kipe, kugeza ubu akaba amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona ya 2018/2019.

Ibi ariko ntibikuraho ko uyu mutoza waje muri Rayon Sports asimbura Ivan Minaert, yifuza gutandukana na yo mu gihe itakwihutira kumwongerera amasezerano mbere y’uko shampiyona irangira.

Ikindi gishobora gutuma uyu mutoza areka gutoza Rayon Sports akigendera, harimo no kuba iyi kipe itarihutiye kuvugurara amasezerano y’abamwungiriza nk’uko yabibwiye itangazamakuru rya Flash.

Yagize ati “Nibyo amasezerano yanjye azagera ku musozo nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona, njye siniteguye gutoza Rayon Sports mu mikino y’igikombe cy’Amahoro igihe cyose baba batampaye amasezerano mashya.”

“Kugeza ubu abayobozi ba Rayon Sports twaricaranye, mbabwira ko nifuza ko bampa amasezerano mashya, ndetse bakanayaha abatoza dukorana ariko kugeza ubu ntacyo barabikoraho.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo buvuga ko buri gukora ibishoboka ngo buhe uyu mutoza amsezerano mashya, gusa bukavuga ko hari ibyo butarumvikana n’umurenkunaga wabo mukuru.

Muhirwa Fredy ni Visi Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko batangiye ibiganiro n’uyu mutoza, ndetse ko mu minsi iri imbere ikibazo cye gishobora gukemuka.

Ati” Turi gukora iyo bwabaga kugira ngo Robertinho abone amasezerano mashya, kuko ni umutoza watweretse ko ashoboye mu mwaka umwe tumaranye. Ku ruhande rwacu nta kibazo dufite, ahubwo turacyavugana na n’umuterankunga ku masezerano ye, kuko na yo igira uruhare mu kumuhemba. Mu gihe gito turizera ko bizaba byakemutse.”

Rayon Sports ikirimo kurwana no kongerera umutoza amasezerano, izakina umukino wa nyuma wa shampiyona n’ikipe ya Marine FC kuwa Gatandatu, umukino iyi kipe izanahererwaho igikombe cya shampiyona kizaba kibaye icya cyenda, iyi kipe yambara uburu n’umweru izaba ibitse mu kabati.

Umutoza Robertinho yegukaniye igikombe mu karere ka Kirehe

Uwiringiyimana Peter

Leave a Reply