Ikipe ya Yanga Africans Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania imaze gutangaza ko ya yasinyishije Issa Bigirimana, uyibayemo Umunyarwanda wa kabiri nyuma y’umunsi umwe gusa bazanye Sibomana Patrick.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi, nibwo ikipe ya Yanga Africans ibinyujije kuri Twitter yayo, yatangaje ko yamaze gusinyisa rutahizamu w’Umunyarwanda wavukiye i Burundi, Issa Bigirimana wayisinyiye imyaka ibiri.
Issa Bigrimana asinye muri Yanga Africans nyuma y’umunsi umwe undi Munyarwanda, Sibomana Patrick Papy na we asinye imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu gihugu cya Tanzania, yarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania, aho igikombe cyatwawe n’ikipe ya Simba Sports Club ikinamo Kagere Medie na Haruna Niyonziama.
Sibomana Patrick yari umukinnyi w’ikipe ya Mukura kuva mu ntangiriro z’igice cya kabiri cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, aho yaje avuye gukinira Shakhtyor yo mu gihugu cya Belarusie.
Issa Bigirimana we asinyiye Yanga Africans, mu gihe haburaga amezi make ngo asoze amasezerano y’umwaka umwe yari afitiye mu ikipe ya APR FC, yakomeje kumwereka ko itakimukeneye nyuma yo kuza k’umutoza Zlatco Krmpotic.
Uwiringiyimana Peter