Uwiyita umunyamujyi kubera uburiganya, iminsi ye irabaze-Ministiri Busingye

Minisiteri y’Ubutabera irakangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Bimwe muri ibi byaha, birimo ubwambuzi bushukana n’ubutekamutwe.

Abaturage bavuga ko ibi byaha bikomeje kwiyongera mu buryo butandukanye n’ubumenyerewe ibindi byaha bikorwamo.

Umwe yagize ati “Yaragiye arabimushyira ibyo bihumbi 200, ati ni umuntu uri hariya untumye. Ariko uwo yarari kuyamuhereza ntabwo yamubonaga, we yagize ngo agannye ku ruhande gatoya. Yamaze gutumika ajya kureba wa muntu ugiye kumurangira akazi, ageze aho yayamuhereye aramubura.”

Abandi bavuga ko hari abiba babemereye amafaranga muri telefone ngendanwa, ahubwo bagatwara n’ayararimo.

Ati “Ukumva ngo umusaza ngo ayitoraguye ari guhinga, izo mesaje njye nkunda kuzibona… iyo winjiyemo ugashaka kugira ngo ukurikirane ibyo bintu, ni bwo buryo bakuryamo amafaranga .Bakubwira inyungu zirimo, bakakubwira buri kimwe bakubeshya. Ariko ubutubuzi bwo burahari.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Col. Ruhunga Jeannot, yavuze ko ibyaha byinshi by’ubwambuzi bushukana bikorerwa mu mujyi wa Kigali, nk’uko raporo ya ya 2017/2018 yabyerekanye, agasaba abaturage kwirinda ikintu cyose kivuye ku muntu utazi ndetse n’umuntu wese wakwizeza inyungu utari witeze.

Ati “Mu 2017 habonetse ibyaha 464. Umujyi wa Kigali wari wihariye ibyaha 306. Abaturage ba Kigali bagomba kumenya ibyaha, kubisobanukirwa neza no kubirinda abandi. Ikindi buri muturage wese agomba kwirinda ikintu cyose kivuye ku muntu atazi, ndetse n’umuntu wese umwizeza inyungu atiteze ndetse atanakoreye.”

Minisitiri w’Ubutabera Businge Johnson agaruka ku ngaruka ibi byaha bigira, akanagaragaza ko bidindiza ubukungu bw’igihugu.

Bwana Busingye akangurira abaturage kurwanya ibi byaha binyuze mu gutanga amakuru.

Ati “Ibi byaha bikorwa mu buryo bwinshi, kandi bigaragara mu nzego zose z’imibereho n’iterambere kandi bikadindiza n’ubukungu bw’igihugu. Umuntu wese wiyita umunyamujyi kubera imitwe n’amayeri, n’uburiganya atwara iby’abandi, ni umugizi wa nabi kandi iminsi ahari atarafatwa irabaze.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko mu byaha 464 by’ubwambuzi bushukana byabaruwe mu gihugu muri 2017, 306 byakorewe mu mujyi wa Kigali.

Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, kivuga ko uhamwe n’iki cyaha cy’ubwambuzi bushukana, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

REBA MU MASHUSHO INKURU KU BURYO BURAMBUYE:

Agahozo Amiella

Leave a Reply