Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Eden Hazard yatwaranaye na Chelsea Europa League asezera ku bafana - FLASH RADIO&TV

Eden Hazard yatwaranaye na Chelsea Europa League asezera ku bafana

Eden Hazard avuga ko imyaka irindwi amaze akina mu bwongereza ihagije, ashaka kwerekeza n’ahandi.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa nyuma muri Chelsea ubwo batsindaga Arsenal ku mukino wa nyuma wa Europa Legue 4-1, umukino Hazard yatsinzemo ibitego bibiri anasezera ku bafana b’iyi kipe yambara uburu mu gihugu cy’u Bwongereza.

Nyuma y’uyu mukino, Eden Hazard yashimiye bagenzi bakinanye mu ikipe ya ndetse anabwira itangazamakuru ko igihe kigeze kuri we kugira ngo yerekeze ahandi, mu gihe agitegereje ko amakipe yombi yumvikana ni ukuvuga Real Madrid na Chelsea.

Yagize ati “Ndatekereza ko uyu ari umukino wa nyuma wanjye muri Chelsea, gusa muri football ntwamenya. Tuzafata umwanzuro ku haza hanjye mu gihe cya vuba, icyari mu mutwe wanjye kurusha ibindi ni ugutsinda final Europa Legue. Birashoboka rero ko iki cyaba aricyo gihe cyo gutangira ubuzima bushya.”

Eden Hazard akomeza agira ati “Inzozi zanjye kuva kera nkiri umwana zahoze ari ugukina Premier League, none narabikoze kandi mbikorera mu ikipe ikomeye nka Chelsea.”

Eden Hazard yatwaranye na Chelsea ibikombe bibiri bya Premier League iheruka, ndetse anatwara igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu Bwonegereza umwaka wa 2014-2015 ubwo Chelsea yatwara igikombe cya shampiyona, icyo gihe Hazard yari yatsinze ibitego 14 muri shampiyona yose.

Uwiringiyimana Peter

Leave a Reply