Kuzana umurambo wa Étienne Tshisekedi byajemo kidobya

Amakuru aturuka mu Bubiligi, aravuga ko umubiri wa nyakwigendera Étienne Tshisekedi, wahoze ari Ministre w’Intebe muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, utinda kuza kuko indege yabakerereje.

Radio Okapi ivuga ko ibinyamakuru byo mu Bubiligi bivuga ko indege yagombaga kuwuzana aho ugomba gushyingurwa muri Kongo Kinshasa, yagize ikibazo bigatuma itinda, ariko ntihagaragazwa igihe uzazira

Uyu murambo ngo wagombaga kuza mu ndege ya Boeing A 330, uri kumwe n’abandi bantu babarirwa muri 200 ariko ku munota wa nyuma havuka ikibazo kitasobanuwe.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi begereye ubutegetsi bwa Kongo, aravuga ko iyi ndege igomba gutwara umurambo n’abantu babarirwa muri 40, aho kuba 270.

Icyakora ngo mu gihe nta kirahinduka, ushobora kugezwa mu gihugu kuri uyu wa Kane mu masaha ya nimugoroba

EtienneTshisekedi yapfuye tariki 1 Gashyantare 2017 mu Bubiligi, byari byitezwe ko kuri uyu wa Kane, i Kinshasa hatangira imihango yo kumuherekeza nk’intwari ya RDC.

EtienneTshisekedi wa Mulumba yabaye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta zose zategetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuva yabona ubwigenge.

Abo ku ruhande rwe bavuga ko Joseph Kabila ari we wari waranze ko umurambo we ucyurwa, ugashyingurwa mu cyubahiro.

Umuhungu we Félix Tshisekedi, uyobora Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yategetse ko umubiri wa Se ugarurwa mu gihugu ugashyingurwa mu cyubahiro, mu mihango yagombaga gusozwa kuwa Gatandatu.

Jeune Afrique yanditse ko abakuru b’ibihugu batandatu biteganyijwe ko bazitabira umuhango wo gushyingura kuwa Gatandatu barimo; Alpha Condé wa Guinée, Faure Gnassingbe wa Togo, Joao Lourenço wa Angola, Edgar Lungu wa Zambiya, Paul Kagame w’u Rwanda na Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville.

Leave a Reply