Kuzuriza imodoka muri gare birakerereza abategera mu mihanda ya Kigali

Abagenzi bategera imodoka mu byapa byo ku nzira mu mujyi wa Kigali, baravuga ko imodoka zihaguruka muri gare zuzuye bo bakirirwa bahagaze bazibuze.

Hashize imyaka 5 umujyi wa Kigali, ushizeho ibyerekezo amasosiyete atwara abantu muri uyu mujyi anyuramo.

Abagenzi muri Kigali batwarwa na sosiyete za KBS, Royal na RFTC

Abaganiriye n’umunyamakuru wa Flash bavuga ko iyo utari muri gare aho zihagurukira, biyoye ko wayibona uri kunzira, ngo inyinshi ziza zuzuye.

Umwe mu baganiriye na Flash yagize ati “Bikunze kubaho nka hano mu kanogo, kuko zikunze guhagarara,nanjye narakererewe mu nzira.”

Mugenzi we nawe ati “Mu masaha y’umugoroba nko muri gare ya Nyanza ya Kicukiro, zihava zuzuye bikagora kuva aha hantu, hari ubwo tuhamara iminota irenga 30.”

Hari utega ku murongo unyura Kimihurura nawe ati “Zikunze kubura mu masakumi, urahagaragara bigatinda ugaheba.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo gishobora kuba cyakemurwa no kongera imodoka cyangwa se ba nyiri izi kompanyi bakumva ko zigomba gusiga imyanya.

Ku ruhande rwa sosiyete ya Royal Express, na yo ikorera mu byerekezo bya Kigali, abayobozi bavuga ko ababura imodoka hari ubwo baba babigizemo uruhare.

Nkunda John umukozi w’iyi sosiyete avuga ko hari abitinza kuko bategereje imodoka runaka.

Ati “Twebwe muri Royal haba hari abakozi buri gihe bashinzwe kureba ibibazo by’abagenzi….Bumva bo batahagarara kandi guhagarika biremewe, mu gihe rero bumva bashaka gutegereza imodoka bashaka, bizajya bibatinza kandi atari ngombwa…”

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hari ibigo 3 bikora ubwikorezi rusange mu mihanda y’ibice bitandukanye, ari byo RFTC, Royal Express na KBS.

Leta y’u Rwanda ivuga ko gahunda igihugu gifite ari uko umugenzi atagomba kurenza iminota irenga 5 ategereje imodoka ku cyapa.Ubu bategereza nibura 15

Inkuru ya Murekatete Yvonne

Leave a Reply