Umwana ukurira mu ihohoterwa na we azahohotera abandi-Umwanditsi Gasimba François Xavier

Umwarimu, umwanditsi akaba n’impuguke mu mibanire Gasimba François Xavier Munezero aravuga ko Umwana wakuriye mu muryango urimo ihohotera na we azahohotera abandi

Ubu ni ubutumwa yahaye abatuye mu mudugudu wa Karambo w’Akagari ka Butare mu murenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga, mu bukangurambaga ku kwirinda amakimbirane mu miryango bwatangijwe n’umuryango uharanira Amahoro n’Iterambere, OPD.

Umuryango wa Iyakaremye Augustin na Bayavuge Genevieuve ni umwe mu yizwi cyane kubera amakimbirane yawuranze, ariko nyuma y’aho bahuguriwe n’uyu muryango, ubuhamya bwabo kuri ubu bwumvikanamo icyizere ku kubaka umuryango uzira umwiryane.

Bamaranye imyaka 35.

N’ubwo uyu muryango wahuguwe ntuvuga rumwe ku ntandaro y’amakimbirane yabaranze.

Umugabo avuga ko umugore we yari umusinzi naho umugore we akamushinja kumucura.

Iyakaremye Augustin ati” Twabanye neza mbere ariko nyuma aza guhinduka umusinzi, akanywa inzoga akanataha mu gicuku, aho ni ho amakimbirane yavaga, ni ho uburakari bwanjye bwaturukaga ngataha nkaryama we akaza nka saa sita z’ijoro, saa tanu… ku buryo byatumaga ndakara hakaba ubwo mubwiye ngo ntandarire mu rugo.”

Abajijwe intandaro y’amakimbirane mu muryango wabo, Bayavuge Genevieuve yavuze ko umugabo we yamucuraga, akamwima amafranga yo kurihira umwana, ati “ Arabeshya, njye ntabwo ndi umusinzi ahubwo we yaranshuraga, akampohohotera. Hajemo intonganya namusaba amafranga y’umwana akayanyima bigatuma induru zivuga.”

Uyu muryango wemera ko kwihanganirana ari bwo buryo bakoresha ngo babane mu mahoro, inama bagiriwe n’imiryango n’abaturanyi zibafasha kubana neza.

Umugore ati” Icyo nshaka cyose ubu arakimpa tukarya. Ubu rwose nsigaye nibuka, iyo tugiye gutongana ndihangana nkamubwira ngo tubyihorere.”

Umugabo na we ati” Ubu rwose tubanye neza, turajya inama, bikomereje aha byaba ari byiza. N’iyo akerewe gutaha nk’uko ntabwo akabya, ndabyihanganira tukabwirana neza nawe akambwira ko atazabyongera.”

Impuguke mu mibanire, umwanditsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Gasimba François Xavier Munezero asaba imiryango ibanye mu makimbirane kubana neza.

Agendeye ku butumwa bwa Unesco, Gasimba yagize ati” Kwa kundi mufitanye amakimbirane atanasohoka,… muyakumire. Ndasubiramo amagambo ya Unesco, umuryango ushamikiye kuri Loni: Ubwo intambara ivukira mu mitima y’abantu, aho mu mitima y’abantu hashakirwe intwaro z’amahoro”.

Umwanditsi Gasimba yemeza ko abana bavukira mu miryango ifitanye amakimbirane bahohotera abandi.

Ati” Hari uwamwishe aramutanyagura inyama zimwe azijyana hirya no hino ariko ubwo kugira ngo bigere aho ngaho biba byabanje mu mitima. Muzakimbirana se wa mwana abireba,… icyo nababwira ni uko umwana wakurikiye mu ihohoterwa na we azakorera abandi ihohotera.”

Umuryango wa Iyakaremye Augustin na Bayavuge Genevieuve ni umwe mu yahuguwe ku guhosha amakimbirane n’umuryango uharanira amahoro n’iterambere, OPD.

Umuyobozi wawo Me. Dativa MUJAWAMARIYA asanga umuti ku makimbirane yugarije umuryango ushingiye ku kutabyihererana.

Ati” Icya mbere tubabwira ni uko batagomba kubyihererana. Burya iyo umuntu atabyihereranye agira abantu abwira baba baba abo mu muryango cyangwa abayobozi, ubabwira ikibazo cyawe nab o bakakuganiza.”

Amakimbirane ni kimwe mu bibazo nibura bibiri byugarije imiryango hirya no hino mu gihugu, nk’uko inyigo nto y’Umuryango uharanira Iterambere n’Amahoro ibyerekana.

Kanda wumve inkuru mu mashusho

Ibiganiro birimo n’ubuhamya bitangirwa mu nteko z’abaturage
Umuryango OPD wahuguye abatuye Kabacuzi, ubafasha kumenya uko bakumira amakimbirane
Abatuye mu kagari ka Butare basabwa kumenyekanisha amakimbirane bagirana kugira ngo bayirinde

Innocent GASABATO

Leave a Reply