Abahinzi, abamotari n’abakora VUP ku isonga ku bagomba guterezwa cyamunara

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje urutonde rw’abahamijwe ibyaha bya ruswa bazaterezwa imitungo mu cyamunara. Iyi cyamurana uru rwego ruvuga ko izavamo asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu baturage bavuga ko leta ikwiye kongera imbaraga ku bagomba kugaruza imitungo bigwijeho, mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bikiri ku rwego rwo hasi.

Abaza kuri urutonde imbere, ni abahinzi, abamotari ni abashoferi, bigaragara ko ari abantu basanzwe batari n’abakire cyangwa se abafite aho bahuriye n’umutungo w’igihugu.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi abajijwe n’abanyamakuru niba abaka ruswa ari abagaragara nka rubanda rugufi, n’impamvu ntabagaragara ku rutonde bari munzego nkuru za leta ni ukuvuga abifite, Anastase Murekezi yavuze ko hakurikiranwa abantu bose mu rukiko.

 Ati “Ntago ari abatoya barimo gusa, harimo n’abandi bakomeye. Ntago twavuga ko ruswa ntaho itari, ariko uwo barega ni uwo icyaha cyahamye kandi icyaha cya ruswa gikorwa n’abantu benshi bo mu nzego zose, ariko iby’Urwego rw’Umuvunyi rutanga nk’urutonde rw’ibyaha bya ruswa, n’ibyaha bya ruswa biba byaragaragaye mu manza, urwo rutonde rugategurwa n’Urukiko rw’Ikirenga.”

“Ntago bivuga ko imanza zaburanishijwe zagombaga kuburanisha abakomeye gusa,hoya! Inkiko ziburanisha mu manza, abakekwaho ibyaha.”

Bamwe mu baturage baganiriye ni itangazamakuru rya Flash, bavuga ko Leta ikwiye gushyira imbaraga mu kugaruza bene iyi mitungo, kuko hari abashobora kuyihisha cyangwa bakayandika ku bandi bantu.

Umwe yagize ati “Leta igomba gushyiramo imbaraga kugira ngo ayo mafaranga agaruzwe, abaturage na bo bakabibona. Bidindiza abaturage ndetse bikanadindiza n’igihugu.”

Undi yunzemo ati “ahubwo hari ahantu abakire basigaye babyikuraho, kandi afite ibintu, ni abantu bose bazi ko ibyo bintu ari ibye mbese abaturage bose babizi.”

Icyakora Umuvunyi Mukuru Anastaze Murekezi, avuga ko uwakekako mu manza z’ibyaha bya ruswa habamo ruswa ataba yibeshye cyane, gusa ngo mu itegeko harimo icyuho.

Yagize ati “Mu gihe atari Urwego rw’Umuvunyi rwaziburanishije, ntago rufite uburenganzira bwo kuzisubirishamo mu gihe rutabisabwe n’ubushinjacyaha bukuru. Icyuho cyo kirimo rwose, si no muri izio manza z’inshinjabyaha gusa, no mu manza mbonezamubano hari igihe umuturage atsindwa ukabona ko atsinzwe, ariko kutamenya amategeko ntanajurire kandi yaragombaga kujurira

“Ariko twebwe ntago  itegeko ritwemerera kuzamura urwo rubanza rwe ngo rwongere rusubirwemo. Aho rero harimo icyuho mu mategeko.”

Kuva mu kwezi kwa munani 2018 kugeza mu kwa mbere 2019, Urwego rw’Umuvunyi rwaburanye imanza zirebana na ruswa  89, zaregwagamo abantu 108 bakaba barahamwe burundu n’icyaha cya ruswa.

Ibigomba gutezwa cya munara mu iri izi manza, bifite agaciro k’asaga miliyari 7, mu gihe Leta ivuga ko imaze kugaruza miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyiciro byahamwe na ruswa harimo abahinzi 15, abashoferi 11, abamotari 11, abacuruzi 8, abakora ikitazwi 5, abakoresha ba VUP 4 n’abandi.

Umuvunyi mukuru Anastase MUREKEZI

Leave a Reply