Abanyamadini biteze ko itegeko rishya ribagenga rizaca akajagari mu mikorere ya bamwe

Bamwe mu banyamadini bo mu Rwanda basanga itegeko rishya rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, rizagira uruhare mu gukuraho imikorere y’akajagari n’akavuyo yakunze kuvugwa muri amwe mu madini.

Hari abanyamadini ariko basanga ingingo y’iryo tegeko irebana n’ubumenyi umwigisha ategetswe gukura mu ishuri, idasobanura neza ishuri ryemewe rivugwa muri iryo tegeko iryo ari ryo.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB ruvuga ko ishuri ryemewe rivugwa muri iryo tegeko, ari iryemewe n’inzego zifite mu nshingano kwemera amashuri mu gihugu.

Ingingo ya 22 y’iri tegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, igaragaza ibisabwa kugira ngo umuntu abe umwigisha mu idini cyangwa itorero.

Agaka ka karindwi k’iyi ngingo kavuga  mu byo asabwa harimo impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza, hiyongereyeho impamyabushobozi cyangwa ‘certificat’ yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe.

Iyi ngingo irebana n’ubumenyi bwo mu ishuri uwigisha mu idini cyangwa itorero ategetswe kuba afite, iri mu zakejwe n’abanyamadini batari bake.

Pastor Byamungu uyobora itorero rya Restoration Church muri Rusizi yagize ati“Abantu benshi muri iyi minsi bari barigize abavugabutumwa hari amakosa yagiye yinjira kubera ko abantu batari bafite gitangira”

Ku rundi ruhande ariko hari abasanga ishuri ryemewe rivugwa muri iryo tegeko ridasobanutse neza.

Pasiteri Charles KABAGIRE ayobora itorero rya ADPR nyaruguru,aragaragaza ahateye urujijo.

Yagize ati “Ugasanga hari amatorero yashyizeho amashuri yayo bakurikije ibyo bashaka ko abizera babo bamenya gusa itegeko rivuga ko ari ishuri ryemewe, dufite ikibazo niba ari ishuri ryemewe na leta…”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB ari na rwo rufite munshingo imiryango ishingiye ku myemerere, buvuga ko ishuri ryemewe rivuga muri iryo tegeko ari iryemewe n’inzego zisanzwe zifite mu nshingano kwemera amashuri.

Dr Usta KAYITESI, Umuyobozi w’agateganyo wa w’urwo rwego yagize ati “Ibyo kuvuga ngo bafite amashuri yabo…iyo amashuri yabo ataremerwa  n’urwego rushinzwe amashuri ku rwego rw’igihugu, ntabwo yaba impamyabumenyi  yemewe… bigomba kuba byemewe ku rwego rw’igihugu.”

Itegeko rishya rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, ni iryo ku wa 31 z’ukwezi kwa 8 umwaka wa 2018 ryaje risimbura iryakurikizwaga kugeza mu mwaka wa 2012.

Abanyamadini n’amatorero batari bujuje ibisabwa n’ingingo ireba n’ubumenyi bwo mu ishuri umwigishwa agomba kuba afite, bahawe imyaka itanu yo kuba babyujuje.

RGB ivuga ko amashuri basabwa ari amashuri yemewe

Tito DUSABIREMA 

Leave a Reply