Abaperezida barimo Kagame mu muhango wo gushyingura Étienne Tshisekedi

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ari mu ruzinduko muri Kongo Kinshasa mu biganiro na mugenzi we Felix Tshisekedi.Nyuma y’ibi biganiro by’aba baperezida bombi, umukuru w’igihugu Paul Kagame aritabira umuhango wo guherekeza Étienne Tshisekedi wahoze ari ministre w’intebe muri Kongo witabye Imana mu myaka 2 ishize aguye mu Bubiligi.

Étienne Tshisekedi ni se wa Felix Tshisekedi uyoboye Kongo kuri ubu ngubu.

Uru ruzinduko rwa perezida Kagame muri Kongo ruje rukurikira urwa mugenzi we wagendereye u Rwanda mu kwezi kwa 3 uyu mwaka mu nama yahuzaga abayobozi b’ibigo.

Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro ntibyatangaje icyo ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi byibandaho, ariko ku butegetsi bw’uyu mugabo, Kongo  iragaragaza umubano mwiza n’u Rwanda.

Gushyingura Étienne Tshisekedi  bikaba bizaba kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa Nsele mu Burasirazuba bwa Kinshasa.

Abakuru b’ibihugu batandatu biteganyijwe ko bazitabira umuhango wo gushyingura barimo; Alpha Condé wa Guinée, Faure Gnassingbe wa Togo, Joao Lourenço wa Angola, Edgar Lungu wa Zambie, Paul Kagame w’u Rwanda, Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville.

EtienneTshisekedi wa Mulumba yabaye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta zose zategetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva yabona ubwigenge. Abo ku ruhande rwe bavuga ko Joseph Kabila ari we wari waranze ko umurambo we ucyurwa ugashyingurwa mu cyubahiro.

Umuhungu we Félix Tshisekedi, uyobora RDC yategetse ko umubiri wa Se ugarurwa mu gihugu ugashyingurwa mu cyubahiro mu mihango yagombaga gusozwa kuwa Gatandatu.

Leave a Reply