BK group PLC yungutse miliyari 7.5 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2019

Ikompanyi BK group PLC yungutse  miliyari 7.5 Frw mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019. Ni inyungu ingana 23.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize wa 2018.

Banki ya Kigali kandi yemeza ikomeje kwegereza abakiliya bayo serivisi nziza, ari nako ihangana ku isoko, kuri ubu ishyize imbere abahinzi.

Isosiyete BK group PLC yemeza ko inyungu yayo yaturutse ahanini ku nguzanyo zatanzwe mu bakiliya yiyongereye cyane, ndetse n’imikorere myiza ya sosiyete BK General Insurance, imwe muri 4 zigize  BK group.

Dr Diane Karusisi umuyobozi mukuru wa BK group Plc arasobanura uko ubwishingizi n’inguzanyo byabunguye.

Ati “Serivisi iza ku isonga mu bwishingizi ahantu hose, ni ubwishingizi bw’imodoka kuko ariryo tegeko. Buri wese ufite imodoka agomba kugira ubwishingizi. Bisinesi yacu twakira amafaranga y’abakiriya bacu, ariko kandi tukaba inguzanyo, izo nguzanyo zikaduha inyungu. Niyo nyungu yacu rero.”

Muri rusange isosiyete ya BK General Insurance, niyo yinjije inyungu nyinshi  ingana na miliyoni 690 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2019, mu gihe mu mwaka ushize yari miliyoni 79, bingana n’izamuka rya 701%. BK TecHouse yo yinjije miliyoni 247 z’amafaranga y’u Rwadna kugeza ku wa 31 Werurwe, avuye kuri miliyoni 136 Frw bingana n’izamuka rya 81%.

Hagati aho ariko n’ubwo ingungu ya BK Group izamuka, ariko ngo ntiyiraye kuko yiteguye guhangana ku isoko. Kuri ubu ngo ishyize imbere abahinzi.

N’ubwo ubuhinzi arirwo rwego rutunze Abanyarwanda benshi, ariko ntirunakunze gushorwamo imari .

Regis Rugemanshuro ushinzwe ihinduramikorere mu ikororanabuhanga yemeza ko serivisi yiswe IKOFI, izafungurira abahinzi benshi inzira mu iterambere uturutse mu musaruro w’ibyo bihingiye.

Yagize ati “Umuhinzi wiyandikishije abasha kubona ubutumwa bumubwira ko yemejwe, akajya kureba umucuruzi w’inyongeramusaruro. Ashobora  kuyikoresha agura ifumbire n’imbuto no kubasha kwakira no kohereza amafaranga, no kugura ubwisungane mu kwivuza mu minsi iri imbere.”

“Uko abahinzi bazajya babikoresha, aya makuru turayabika tukabagira inama y’ibyo bagomba gukora, kugira ngo bagera n’aho tubaha serivisi za banki.”

Umuhinzi udafite telefone na we ashobora gukoresha iyi serivisi y’ikofi, kuko aba afite agafunguzo kabika amakuru ye yose yakoresha yifashishije abakorana na Banki yaa Kigali aho ari hose.

Kugeza ubu Bk Group PLC yifitemo amashami 4 ariyo Banki ya Kigali, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital, ifite umutungo mbumbe ugera kuri miliyari 907.8 Frw, wiyongereyeho 20.2% ugereranyije n’umwaka wa 2018.

Kugeza ubu ariko muri rusange Abanyarwanda bakoresha serivisi za banki bari kuri 27 %.

Leave a Reply