Kudatanga amakuru ku bahamijwe ibyaha bya Jenoside, inzitizi ku guhabwa imbabazi

Bamwe  mu  barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo  mu murenge wa Mwogo ni mu karere ka Bugesera, basanga urugendo rwo gutanga imbabazi ku babahemukiye  rutoroshye igihe na bo  batagaragaza ubushake bwo gutanga amakuru yuzuye, ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko kwiyunga kw’Abanyarwanda ari urugendo rugikomeje.

Mu ruhame, Bwanakweri wahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, asubiramo uko yagize uruhare mu bitero byaguyemo abatutsi benshi, nyuma agasaba imbabazi abo mu miryango yahemukiye.

Ati “Nagiye mu gitero cyo mu Nkuka ya Nyarugogo, ku buryo abantu bahaguye twabaruye tukabona abantu icyenda. Abo nabashije kumenya ni abagabo babiri uwitwaga Karangwa n’uwitwaga Rwakayibamba.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu miryango ya Bwanakweri yahemukiye, bagaragaje kutanyurwa n’amakuru akomeje gutanga ku buryo ibitero yagizemo uruhare byagenze.

Aba barokotse Jenoside yakorewe abatutsi basubitse icyemezo cyo gutanga imbabazi, basaba Bwanakweri kubanza kwitekerezaho.

Umwe yagize ati “Ibyo Bwanakweri avuga, numva twazamuha imbabazi amaze kuvuga ibyaha bye byose.”

Undi yagize ati “Twari benshi, iyo numvise avuga abantu icyenda birantagaza! Bwanakwe, Papa yarakuzi yitwaga Badega yapfuye ejo bundi… yaravuze ati Banakweri noneho aratwishe araturangije. Twambuka ku iteme hariya, uturasa…ababyeyi bari bafite abana barahaguye, ndetse hari abo warashe barakomereka, bapfa twambutse.”

Bwanakweri ahita avuga ati “Ndahiye izina ry’Imana ihoraho kuko ntageze ku iteme ry’ i Rurerenge.”

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ruvuga ko ruzakomeza kwita ku bagororwa, by’umwihariko abagaragaza ko bumvise ubumwe n’ubwiyunge, nyamara bikarangira bakoze ibitandukanye.

Commissoner Bosco Kabanda afite mu nshingano ibikorwa byo kugorora muri urwo rwego yagize ati “Bariya ni abantu kandi umuntu ni mugari, hari ubwo akwereka ko yumvise, akakwereka ko ari mu murongo mwiza agushuka, ariko twe ntiturambirwa tuzakomeza tubababe hafi.’’

Kuba hari abahamijwe ibyaha bya Jenoside bumvikana nk’abadafite ubushake bwo gusaba imbabazi abo bahemukiye, hakaba n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bumva igihe kitaragera ngo bazitange, Komisiyo y’Igihuhgu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ibirebera mu ndororwamo y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rugikomeza.

 Bishop John  Rucyahana, Perezida w’iyo Komisiyo ati “Ndababwiza ukuri turacyafite urugendo rurerure. Ni urugendo kuko turacyafite abari mu mubabaro, turacyafite abatarihana, turacyafite abihana by’ibice…Ni ubuzima bwacu turi kuganiraho, ni ibikomere tuvurana, hari n’inkovu zigaragara nk’izigiye gukira zikongera zikabyimba.”

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ruvuga ko abagororwa basaga 6000 bafungiye icyaha cya Jenoside, aribo bamaze gusaba imbabazi nyamara abagororwa bose bafungiye icyo cyaha basaga 27 000.

AGAHOZO AMIELLA

Leave a Reply