Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Ku nshuro ya kabiri, Gianni Infantino atorerwa kongera kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku isi ‘FIFA’ kugeza mu mwaka wa 2023.

Uyu mugabo w’imyaka 49 ufite inkomoko mu Busiwisi ariko ugendera ku byangobwa by’u Butaliyani, kuri uyu wa gatatu atsindiye uyu mwanya nyuma yo kwiyamamaza wenyine.

Aya matora yabereye mu nama ngarukamwaka ya FIFA isanzwe ikememurirwamo bimwe mu bibazo byugarije umupira w’amaguru, iy’uyu mwaka ikaba irimo kubera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Infantino yagiye ku buyobozi bwa FIFA asimbura Sepp Blatter muri 2016, akora impinduka ku mubare w’amakipe azitabira imikino y’igikombe cy’Isi cya 2026, aho amakipe azagikina azava kuri 32 akaba akaba 46.

Gianni Infantino wongeye gutorerwa kuyobora FIFA kuri manda ye ya kabiri, aheruka mu Rwanda mu Kwakira umwaka ushize, aho yari yitabiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA

Leave a Reply