Kibagabaga: Bagiye kwivuza ku irayidi bahura n’uruva gusenya

Mu gitondo cyo ku wa kabiri umunsi w’ikiruhuko kubera irayidi, bamwe mu barwayi bagana ibitaro bya Kibagaba bavuze ko bageze muri ibyo bitaro babwirwa ko batari buvurwe kubera ko ari umunsi w’ikiruhuko.

Bamwe mu bo itangazamakuru rya Flash ryasanze muri ibyo bitaro, bavuze ko bari barahawe randevu (Rendez-vous) ya tariki 04 z’ukwezi kwa 6.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibagabaga buvuga ko ubusanzwe iminsi y’ikiruhuko itunguranye hari uburyo bwaganiriweho abaganga baba bagomba gukora, ngo uwaba yanze kwakira abarwayi yaba yabatengushye.

Ahagana mu ma saa yine nibwo itangazamakuru rya Flash ryageze mu bitaro bya Kibagabaga, imiryango imwe ni imwe itangirwamo servisi irafunze kandi n’urujya n’uruza mu bitaro ni ruke.

Hari abarwayi batubwiye ko bari bahageze guhera mu gitondo cya kare, bari  bamwe mu bafite randevu (rendez-vous) ya muganga ya tariki 4 z’ukwezi kwa 6 ari wo munsi w’ikiruhuko  ariko gitunguranye.

Ntibifuje ko dutangaza imyirondoro yayo.

Umwe yagize ati “Bambwiye kugaruka ku itariki enye z’ukwezi kwa gatandatu, none nari nabyubahirije naje kandi n’ibinini bari bampaye narabimaze.”

Undi ati “ Saa kumi n’imwe zageze nahageze. Nari nazanye n’umutware ansiga hano ahita asubirayo, akimara kugera ku marembo bahita bamubwira ngo musubireyo ntitwabavura ni konji.”

Undi muturage twahasanze yagize ati “ Nagiye mbaza kuri ‘reception’ ndababwira ngo nje kwivuza ndashaka transiferi ntabwo ari ibintu byinshi, barambwira ngo nta baganga bahari tuzagaruke ejo.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibagabaga buvuga ko ubusanzwe igihe habaye Konji zitunguranye hari uburyo abaganga.  bakoramo Dr. Mutaganzwa Avite uyobora ibyo bitaro twavuganye avuye mu nama ataragera ku bitaro.

Yagize ati “Iyo konji itunguranye  hakorwa iki nyine? ibyo twarabiganiriye utakiriye umurwayi yaba yakoze amakosa.”

Ageze ku bitaro Dr. Mutaganzwa Avite yatubwiye ko asanze abaganga barimo kwakira abarwayi b’indembe ndetse n’ababyeyi batwitwe, yanadusabye ko tubwira n’abandi ko bagenda bakakirwa ariko hari abari batashye.

Ishusho y’uko abaturage bishimira serivisi zibegereye y’umwaka wa 2018  ikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB igaragaza ko akarere ka Gasabo ibitaro bya Kibagabaga bihereremo, kaza ku mwanya wa 4 mu turere 30 ariko kasubiye inyuma ugereranije n’imwaka wa 2017, kavuye ku manota 78.3%  kagera kuri 68.9%.

REBA MU MASHUSHO:

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply