Kwizigama ni iby’abishoboye -Abatuye i Kigali

Impuguke mu bukungu zirashyira mu majwi abanyamabanki n’ibigo by’imari gushyira ubusumbane ku rwunguko rw’abaguza n’abizigama, bigatuma benshi batitabira kwizigama.Icyakora izi mpuguke zihamya ko na none nta  muntu utakwizigama ku rwego rwe.

Bamwe mu Banyarwanda bavuga ko batizigama kuko bafite amikoro macye.

Impuguke mu bukungu zisobanura kwizigama nko gufata igice cy’amafaranga wabonye mu buryo butandukanye, ukayashyira ahantu runaka uteganya ko azakugirira akamaro mu gihe runaka.

Icyakora bamwe mu Banyarwanda bagaragaza ko kwizigama bifite abo bigenewe, kuko bemeza ko ayo babona mu kazi kabo mu buzima bwabo bwa muri munsi atanakemura ibyo baba bakeneye mu buzima.

Aba twaganiriye ni abo mu mujyi wa Kigali. Gusa bose bahuriza ku kuba bazi akamaro ko kwizigama.

Umwe yagize ati “ Iyo amafaranga 500 uyazigama mu gifu cyawe, ntiwabona amafaranga 500 ngo uzigame amafaranga 200, kandi ipula y’ibiryo igura 500.”

Uyu nawe yagize ati “ nka njye ndi umubyeyi w’abana 2. Cyane cyane abenshi tuba turi mu nzu z’inkodeshanyo, amafaranga 2500 nkorera ku munsi, usanga ahubwo atanahagije.”

Hagati aho ariko na none, impuguke mu bukungu Dr Bihira Canisius, asanga n’amabanki ndetse n’ibigo by’imari bigira uruhare mu gutuma umubare w’abizigama utazamuka, n’ubwo ahamya ko ariko na none ntawe udakwiye kwizigama ku rwego rwe.

Ati “Icyo giceri cy’ijana ku munsi, ku kwezi uba ufite ibihumbi 3. Uusanga ibihumbi 3 atari amafaranga macye ku kwezi …ikindi niba uhaye amafaranga banki amabanki usanga iguha inyungu ya 6 %, wajya kuyiguza ugasanga bari kuguha inyungu isaga 20 %, banki yagakwiye kuringaniza 10% rigahabwa umukiliya kuko banki icyo ikora ari ugucunga amafaranga, kugira ngo n’undi ahitemo kunyuza amafaranga ye muri banki mbere yo kuyakoresha.”

Ibi ni nabyo bishimangirwa na bamwe mu baganiriye n’itangazamkuru rya Flash, bemeza ko kwizigama  babishobozwa no kumva ko aribyo bumva bashingiyeho ubuzima bw’ejo . 

Umwe ati “Hari igihe biterwa n’ubuzima umuntu aba yaraciyemo. Nka njye bitewe n’ubuzima naciyemo hari intumbero mba mfite, ntibwakwira ntabikije nibura n’amafaranga 200.”

Impuguke mu bukungu zo zinemeza ko kwizigama binazamura ubukungu bw’igihugu, bityo buri wese yabigira ibye.

Dr Bihira Canisius arakomeza agira ati “Icya mbere birakemura ikibazo cy’imibereho rusange, ikindi bizamure ubukungu ya ma banki abone amafaranga atange inguzanyo, burya inguzanyo nizo zizamura ubukungu bw’igihugu”

Benshi mu bahanga mu bukungu banemeza ko uwizigama atabika asagutse kuyo yagogambaga gukoresha, ahubwo akwiye kubanza kwizigama mbere yo kugira icyo akoresha ya mafaranga yabonye.

REBA VIDEWO KU BURYO BURAMBUYE

Yvonne MUREKATETE

Leave a Reply