Kuri miriyoni 8 z’amanyarwanda,Iragire Saidi wari myugario wa Mukura Victory Sports yamaze gusinya imyaka 2 muri Rayon, nk’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bubitangaza.
Visi perezida wa Rayon Sports Muhirwa Frederic yemereye Flash ko bamaze gusinyisha imyaka ibiri myugariro Iragire Saidi wakiniraga ikipe ya Mukura Victory Sports.
Agira ati “Nibyo Iragire Saidi amaze kudusinyira imyaka ibiri, akaba azatangira gukinira Rayon Sports nyuma y’imikino y’igikombe cy’Amahoro, ubwo kubera ko Mukura n’ubundi dusanzwe tubana neza, turareka abanze asozanye na yo imikino y’igikombe cy’Amahoro.”
Akomeza avuga ko bumvikanye na Iragire Saidi kuri miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Twamuguze miliyoni umunani z’amanyarwanda, ntampamvu yo kubihisha kuko twaganiriye na we dusanga amasezerano ye muri Mukura yarangiye, maze na we atwemerera ko yaza agakinira Rayon Sports.”
Iragire Saidi abaye umukinnyi wa mbere Rayon Sports iguze nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, amakuru Flash ifite yemeza ko Saidi aje gusimbura Ange Mutsinzi warangije amasezerano muri iyi kipe, ndetse akaba atifuza kuyigumamo.
Uwiringiyimana Peter