KIRAMURUZI: Umuvunyi mukuru yabasabye kubaha ibyemezo by’inzego z’ibanze n’iby’inkiko

Bamwe mu baturage bo ka mu murenge wa kiramuruzi mu karere ka Gatsibo basabwe kubaha ubuyobozi ndetse n’ibyemezo by’inkiko. Umuvunyi Mukuru Anasatse Murekezi avuga ko ibyo bitagomba kubabuza kuzamura ibibazo bya bo mu nzego zisumbuyeho, mu gihe bahuye n’akarengane.

Hari bamwe mu baturage bemeza ko inzego z’ibanze zidakora neza inshingano zazo.

Mu bibazo umuvunyi mukuru yahasanze byiganjemo iby’imitungo y’ubutaka, ndetse n’abaturage batubaha ibyemezo baba bahawe n’ubuyobozi bubegereye.

Bamwe mu batuye uyu murenge bavuga ko ibyemezo bahabwa n’ubuyobozi babyubaha ngo ikibazo kikaba inzego z’ibanze zidakora ibyo zishinzwe.

Mupagasi yagize ati “Inzego z’ibanze zacu hano zitugeraho neza, ariko hari aho zigeraho zikifata kuko ntizigera kuri buri muntu ngo berebe buri muntu uko ateye.”

Umubyeyi Providence nawe yagize ati “Iteka nta muturage ujya atsindwa ngo abyemere, ariko ubona ahanini atari bo, abenshi ni injiji. Impamvu mvuga ko ari ubujiji, bakagombye kumva ko izo nzego z’ibanze zikorana n’izo hejuru.”

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yasabye aba baturage kubaha ubuyobozi, ariko ntibibabuze kuzamura ibibazo bya bo mu nzego zisumbuyeho mu gihe barenganyijwe.

Ati “Icyo twasaba abaturage ni ibintu bibiri; icya mbere ni ukumvira inzego z’ibanze, icya kabiri ni ukubaha ibyemezo by’inkiko. Ariko haba mu buyobozi n’inzego z’ibanze, haba no mu nkiko muba mwaburanye mukajya no mu bujurire, mwebwe iyo mubona harimo akarengane koko. Kubaha ubuyobozi n’inkiko ntabwo bibabuza kuzamura ikibazo ku rwego rurenze  urwo mwakigejejeho.”

Bitandukanye n’aho umuvunyi mukuru yagiye agera, yashimye ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo kuko ngo bugerageza kumenya ibibazo by’abaturage ugereranyije n’ahandi.

Ati “Icyo twishimira ni uko twasanze ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, umurenge n’Akagali ibibazo by’abaturage babizi, bubikurikirira hafi. Hari henshi tujya ugasanga mu rwego rw’akagali, ibibazo ntibabikurikirana cyangwa n’ibyo bakurikiye bakabigobeka bagateranye abaturage, ugasanga abaturage bagiranye ibibazo biturutse ku buyobozi.”

Kudakemura ibibazo by’abaturage mu nzego z’ibanze bigaragazwa n’umurongo muremure ugaragara iyo abayobozi bakuru babasuye, gusa ngo hari n’abaturage bagaragaza kutava ku izima ntibanyurwe n’uko abayobozi barangije ibibazo byabo.

Leta y’u Rwanda ikunze gushishikariza abaturage kwirinda gusiragira kuko bibatesha igihe bikaba byanabakurira n’ubukene.

Dosi Jeanne Gisele

Leave a Reply