NYARUGENGE:Yaguwe gitumo atanga amashanyarazi atabifitiye uburenganzira

Sosiyete ishinzwe ingufu z’amashanyarazi REG yafatiye mu cyuho umusore umanika amapoto, agiye gutanga amashanyarazi atabifitiye uburenganzira mu murenge wa Kigali mu kagari ka Nyabugogo.

REG ivuga ko aya mapoto biba aba atujuje ubuziranenge, ndetse binagira ingaruka ku ibura ry’amashanyarazi bya hato na hato.

Uyu mosore tutifuje kugaragariza umwirondoro yavuze ko yamanikaga insinga z’amashanyarazi nyuma y’aho ahamagawe n’uwiyise umuyobozi muri Sosiyete itanga ingufu REG.

Yabwiye abanyamakuru ko yayamanikaga kuko yari yahawe ikiraka kuko asanzwe asobanukiwe n’ibyo gukwirakwiza amashanyarazi.

Ati “Nari nje kumufasha nka manpower(umukozi). Sinarinzi niba ndi bube manpower mu by’amapoto cyangwa ari inzu ndi bushyiremo amashyanyarazi, biba ngombwa ko agenda nsigarana n’uyu mugabo…yaje biba ngombwa ko mubwira n’abaje kumfata, bambwira ngo uwo bita Jado ni nde? Uwo Jado nsanga ni wawundi wambwiye ngo nze kuba manpower.”

Ntitwashoboye kubona uwo witwa Jado bivugwa ko ari we watanze ikiraka cyo kumanika insinga z’amashanyarazi.

Abaturage bo muri ako gace bagombaga kwishyura nyiri gutanga ikiraka wiswe Jado, bishyize hamwe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yabijeje ko bitarenze iki cyumweru bari kuba batangiye gucana.

Ati “Twiriwe aha dushaka uburyo aduha umuriro, atubwira ko amapoto yahageze, atubwira ko twese tugomba kumwishyura ibihumbi 200,000.”

Undi muturage wo muri uyu murenge, anenga imyitwarire nk’iyi y’ubujura bushobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Bayoboke ababishinzwe babahe, uburenganzira. Bikiha ababaha bahari.”

Umuyobozi w’ishyami rya REG mu karere ka Nyarugenge Martin Mutsindashyaka avuga ko aya mapoto biba bakamanika aba atujuje ubuziranenge.

Iyi ni intandaro y’ibura ry’umuriro rya hato na hato

Ati “Aya mapoto ntabwo akwije ubuziranenge. Ni amapoto atari meza, na mwe murabibona ko ari mbisi, iyo yamaze kugenda yuma kubera izuba gahinduka gato kakagwa, bigatuma n’aho gafatiye n’andi mapoto agwa. Bizana umuriro mucye, bigatuma na babandi twahaye amashanyarazi umuriro ubabana mucye, nibwo wumva ngo aka gace baracana umuriro saa kumi n’ebyiri, saa moya ukaba uragiye.”

Icyaha cyo kwiyitirira imirimo gihanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugera ku myaka itatu n’ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda 300 000 kugera ku 500 000.

Icyaha cyo kwiba amashanyarazi gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka umwe.

Agahozo Amiella

Leave a Reply