Umuryango w’Afrika yunze ubumwe umaze kwirukana Sudani nk’umunyamuryango.

Itangazo ry’umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe riravuga ko uyu muryango wirukanye Sudani nk’umunyamuryango nyuma y’aho igisirikare cyafashe ubutegetsi cyivuganye abaturage bigaragambyaga.

Ibikorwa by’iki gihugu muri uyu muryango usigaranye ibihugu by’ibinyamuryango 53, byahise bihagararara nyuma y’aho igisirikare gishinjwe gukoresha ingufu z’umurengera mu guhangana n’abaturage.

Ku rubuga rwa Twitter rw’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Afrika Yunze Ubumwe hari itangazo ryemeza ko ibi bikorwa bihagaze kugeza ubwo igisirikare kizaba cyamaze guha ubutegetsi abaturage mu mahoro

Igisirikare cyafashe ubutegetsi nyuma yo kubwirukanaho Omar Hassan Ahmad al-Bashir wari ubumaranye imyaka 30

Mu ntangiriro z’iki cyumweru perezida wa komisiyo y’uyu muryango Mussa Faki Mahamat yamaganye ubugizi bwa nabi bubera muri iki gihugu.

Kuri uyu wa kane Akanama k’uyu muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano katangaje ko ibikorwa by’iki gihugu byose muri uyu muryango bihagaze kugeza ubwo igisirikare kizaha ubutegetsi abasivili mu mahoro.Uyu werekanwa nk’umuti rukumbi mu guhosha izi mvururu.

Imyigaragambyo yo mu murwa mukuru Khartoum yo ku wa mbere w’iki cyumweru yaguyemo abantu 108 ikomerekeramo abasaga 500 nk’uko komite y’abaganga yabitangaje.

Ni mu gihe imibare ya Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko abahitanywe n’izo mvururu ari 61.


Leave a Reply