Gufata abakekwaho Jenoside birasaba imikoranire n’ibihugu barimo

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana n’Umushinjacyaha w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, IRMCT), Serge Brammertz batanze amakuru mashya ku mikoranire y’inzego bombi bakuriye n’aho bigeze gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagishakishwa n’ubutabera. Ni mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 6 Kamena 2019.

Mu bandi bidegembya ngo ni Abarundi  bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ariko Leta y’u Burundi n’inzego z’ubutabera nta bushake zagize zo kubakurikirana.

Aba bashinjacyaha bavuze ko hari ikizere ko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi baba Kabuga Felicien na Protais Mpiranya n’abandi bazafatwa bagashyigikirizwa inkiko hagendewe ku mbaraga zashyizwe mu kumenya abo bantu aho bari.

Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, yavuze ko hari imikoranire hagati y’urwego ayoboye n’Ubushinjacyaha mu Rwanda, haba mu gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayipfobya.

Ati “Nzi ko muba mukeneye kumenya amakuru mashya ku bantu bakihishahisha bakekwaho ibyaha nka Kabuga, Mpiranya n’abandi, twabwiye Akanama gashinzwe Umutekano ko bariho, tubaha amakuru akenewe ku bihugu dukeka ko bihishemo tukabasaba imikoranire.”

Yongeyeho  ko bakomeza gukurikirana babaza icyakozwe ariko ngo biragoye kuvuga aho iperereza rigeze mu ruhame.

Hari Abanyarwanda batanu bafashwe bakekwaho kwivanga mu mikorere ya ruriya rwego, bakaba ari Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuligize bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amazina y’abatangabuhamya barindiwe umutekano, kuvuga amakuru y’urukiko y’ibanga no gushaka gutanga ruswa mu rubanza rw’Ubujurire rwa Ngirabatware Augustin.

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko u Rwanda hari abo rwatangiye gukurikiranaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu birwegereye nka Kenya, ariko anagaragaza ko hari Abanyarwanda benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside bidegembya muri Africa y’Amajyepfo.

Kuri Jean Bosco Mutanga avuga ko abihisha ubutabera bakekwaho uruhare muri Jenoside bafite amayeri yabo bakoresha bihisha ariko ko hari ikizere ko bazafatwa.

Mutangana yavuze ku kibazo cy’Abanyarwanda benshi bari mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo aho bidegembya ariko avuga ko hari n’imikoranire yo kugira ngo abo bantu bazakurikiranwe.

Yongeyeho  ko hari urubanza rw’Abaregwa Jenoside rubera muri Uganda, Kenya, Mozambique, Malawi na Zambia, bityo ngo hakenewe kuvugana n’ibihugu bya hariya ndetse na Congo Kinshasa kuko hari benshi bahahungiye.

Leave a Reply