Ubusinzi no gutwara ntibijyana -Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abatwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha kuko bishyira mu kaga abakoresha umuhanda nabo batiretse.

Ubusinzi buza ku isonga ku mpamvu nyamukuru itera impanuka zo mu muhanda.

Ibi polisi yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 kamena 2019, mu bukangurambaga bwiswe Gerayo amahoro bwibanze  ku kwigisha abatwara moto kudatwara basinze.

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto banenga bagenzi babo bishora mu muhanda bagatwara abagenzi basinze.

Baravuga ko gutwara ikinyabiziga wasinze nta bwenge buba buhari bwo kwirinda impanuka ahubwo byongera ibyago byo kuyikora.

Umwe mu ba motari bakorera mu mujyi wa Kigali yagize ati “Iyo wasinze ntabwo uba ukibasha kwigenzura no kugenzura abo muhurirra muri uwo muhanda.Gukora impanuka rero birihuta cyane,hagomba ubwitonzi,hari ukuntu umusemburo ubwawo uba ugushyizemoizindi  imbaraga  udasanganywe,bigatuma ujyenda mu buryo budakwiriye.icyo gihe impanuka iba yaje.”

Mu ngamba zahagurukiwe mu kugabanya impanuka zo mu muhanda,harimo ko abayobora abamotari bemeranyijweho gushyiraho uburyo buzabafasha kumenya abamotari basinze bakababuza kujya mu muhanda.

Umwe mu bayobora abamotari mu mujyi wa Kigali yagize ati”Twashyize umwete mu kwigisha bagenzi babo b’abamotari bafite imyumvire mizima,ku buryo iyo babonye umuntu agiye kurira moto yasinze bahita baduha amakuru ako kanya natwe tukaba twamubuza kugenda kuri moto kugira ngo atagira impanuka aza guteza.”

Yongeyeho ko ikindi cyaje cyunganira umutekano,abamotari mbere babagaho batazwi  ariko ubu baranditswe ku buryo iyo hagize ikiba uumuntu avuga purake ya moto bakareba umwirondoro muri telefoni.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi wa Polisi, ishami ryo mu muhanda asaba abarwara ibinyabiziga kudatwara banyweye ibisndisha kuko bishyira mu kaga uwo batwaye nabo batiretse kandi ko bihanahanwa n’amategeko.

Yagize ati” Utwara wasinze bigatuma ugendera ku muvuduko utagenwe,bigatuma utubahiriza ibyapa,bigatuma ugenda nabi mu muhanda rimwe na rimwe bigatuma uteza impanuka.Inzoga kuzinywa ukazivanga no gutwara ntabwo byemewe,usibye ko bihanirwa uba ushyira n’ubuzima bwawe mu kaga.Tubakangurira kwirinda inzoga mu gihe batwaye n’ibiyobyabwenge tutabyirengagije.”

Iki ni icyumweru cya kane polise y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda itangije ubukangurambaga bwiswe “Gerayo amahoro”.

N’ubwo nta mibare iragaragazwa y’impanuka zagabanutse bivuye kuri ubu bukangurambaga ariko police yemeza ko hari umusaruro bamaze kubona.

Gusa hari icyizere ko ibyumweru 52 ubu bukangurambaga buzamara bizagabanya impanuka zo mu muhanda zaterwaga no kutubahiriza amategeko agenga abakoresha umuhanda ku kigero cya 30 %.

Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira abantu babarirwa mu 180 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda, mu gihe umwaka ushize abarenga 400 na bo bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda.

Yvette UMUTESI

Leave a Reply