Peace Cup: Tombola ya 1/8 yashyizwe kuri uyu wa Gatandatu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze gutangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena aribwo amakipe azabona itike ya 1/8 azatomborana, tombola izabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Ubundi imikino y’igikombe cy’Amahoro irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena ndetse no ku munsi w’ejo tariki 8 Kamena  aho hagomba kuboneka amakipe icyenda aziyongera kuri Espoir yamaze kubona itike ya 1/8. Ayo makipe namara kuba icumi haziyongeraho andi atandatu azaba yaratsinzwe neza hanyuma ayo makipe yose atomborane uko azahura muri 1/8, tombola izahita iba kuri uyu wa Gatandatu.

Ferwafa yari yifuje ko tombola ya 1/8 yazabera ku mukino AZAM TV izaba yerekanye ariko nyuma ubuyobozi bwa AZAM buza gutangaza ko butazerekana umukino n’umwe wo mu ijonjora rya mbere. FERWAFA ikimenya aya makuru yahise ishaka uburyo tombola yazaba kugira ngo irushanwa rihite rikomeza dore ko biteganyijwe ko rigomba kurangirana na tariki 4 Nyakanga uyu mwaka.

Iyi tombola izaba kuwa Gatandatu saa kumi n’ebyiri na cumi n’itanu , mu kiganiro n’abanyamakuru kizabera kuri stade ya Kigaki I Nyamirambo.Hazaba ari nyuma y’umukino wo kwishyura Police Fc izaba imaze kwakiramo Gicumbi Fc, umukino ubanza wari wabereye I Gicumbi amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Imikino yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro iteye itya;

Kuwa Gatanu tariki 7 Kamena 2019

Gasogi United vs Hope FC (Stade Kicukiro, 15h00)
Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)
Unity SC vs Mukura VS (Mageragere, 15h00)
Intare FC vs Interforce FC (Stade Mumena, 15h00

Kuwa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019

Police FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 16h00)
Bugesera FC vs Vision FC (Stade Kicukiro, 15h00)
Rwamagana City FC vs APR FC (Rwamagana, 15h00)
SC Kiyovu vs Etoile de l’est FC (Stade Mumena, 15h00)
Etincelles FC vs Marines FC (Stade Umuganda, 15h00)

Uwiringiyimana Peter

Leave a Reply