Visi Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko nta muturage w’igihugu cye abereyemo ideni rya politiki iryo ariryo ryose, ndetse na Perezida Uhuru ubwe.
Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko William Ruto avuga ko agaya cyane agatsiko k’abashyigikiye Uhuru Kenyatta kashatse ko yeguzwa, kamushinja gusuzugura perezida umukuriye.
Uyu mutegetsi yavuze ko umutima we ntacyo umushinja kandi yiyumva nk’uwatowe n’abaturage uba ugomba gukorera abaturage, ngo niryo dene afitiye igihugu.
Iki kinyamakuru The Nation cyanavuze ko Ruto yanenze bikomeye umudepite uhagarariye ba nyamuke mu Nteko Ishingamategeko, uherutse kuvuga ko abategetsi batagomba gutanga impano irenze ibihumbi 100 by’amashilingi.
Ati “Amenyeko nta we uhangana n’Imana… Kenya ikeneye abanyapolitiki bunga abaturage kurusha abitwaza amateka ya bo ya kera bakabaryanisha.”
Gusa ariko n’ubwo William Ruto anenga abatamwumva, hari umudepite wamunenze ko yirirwa yitakuma avuga ko yavukiye mu muryango ukennye atagira n’inkweto zo kwambara, ngo abikora ashaka ko abantu bamugirira impuhwe bakamutora. Ngo iyi turufu kuyirisha bikwiye guhagarikwa.