Nyamagabe: Kuba imbere mu igwingira, byigishije abaturage ubwenge

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe baravuga ko nyuma y’uko akarere kabo kagaragaye mu turere twa mbere dufite Abana benshi bagwingiye,  bashyize imbaraga mu guhinga imboga aho bishoboka hose cyane mu  turima tw’igikoni kandi ko ntawe ukijyana byose ku isoko atabanje gusagurira urugo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buvuga ko bukomeje gushyira ingufu mu bukangurambaga bwo guhinga imboga n’imbuto kuri buri rugo ku buryo byongera bikaba umuco nk’uko ngo byahoze.

Akarere ka Nyamagabe kari mu turere 13 tuza imbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye.

Bamwe baravuga ko bashyize ingufu mu guhinga imboga n’imbuto, aho ngo ingo hafi ya zose zifite akarima k’igikoni.

Umwe yagize ati “Babasha guhinga uturima tw’igikoni bagashyiramo imboga, bagafata umunsi bateranyiriza abana hamwe bakabaha amata, bakabatekera, bakabasha kurwanya imirire mibi y’abana.”

Undi ati “ Muri iyi minsi, aho ubuyobozi bwahagarutse bukatwegera bukatugira inama, ikibazo cy’igwingira twakigize icyacu turagihagurukira, aho twagiye dushishikarizwa mu nama zitandukanye… twigishwa uko tugomba gutegura indyo yuzuye kugira ngo duhashye ikibazo cy’imirire mibi.”

Usibye guhinga imboga abaturage ngo bashyize ingufu mu guha abana babo ibikomoka ku matungo nk’amagi, kandi ko umuco wo kugurisha bakicura bawucitseho.

Umwe yagize ati “Mbere  ni ko byari bimeze kuko imyumvire yari itandukanye, ariko aho twigishirijwe kurwanya indwara y’igwingira mu bana, buri muturage yigishijwe gutegura indyo yuzuye… mbere ntitwari tuzi ko igi ku mwana ari ingirakamaro, cyangwa gufata inkoko eshanu, isake ukayigurisha utabagiye umwana kuri za nyama, ahubwo umuntu akagurisha yigira mu kabari atazi ko ari kimwe mu byatuma umwana akura neza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko bukomeje gushyira ingufu mu bukangurambaga bwo guhinga imboga n’imbuto kuri buri rugo  kuburyo  byongera bikaba umuco nk’uko ngo byahoze.

Prisca MUJAWAYEZU, ni umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

Ati “ Nta mugoroba n’umwe w’ababyeyi dukora buri kwezi ngo tutahe tutaganirije ababyeyi mu gutegura indyo yuzuye no kwita ku mirire y’abana babo, n’urugo muri rusange. Ibyo rero tukabasobanurira ibiba bigize indyo yuzuye, barabyumva, ari naho duhera tuvuga duti Abanyarwanda mu muco wa kera bagiraga munsi y’urugo, ku buryo habaga hari ibihaza, hari isogi, amapapayi, avoka, imbuto n’imboga; uyu munsi rero kuri buri rugo byongere bibe umuco.”

Imibare ya 2015 igaragaza ko 51,% by’abana bo mu Karere ka Nyamagabe bagwingiye, ariko akarere kavuga mu myaka ine ishize iyi mibare yagabanutse ikagera kuri 42,5 %.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply