Uganda: Minisiteri y’Uburezi yaciye insengero n’imisigiti mu mashuri

Ubutegetsi bwo muri Uganda bwaciye iyubakwa ry’inzu zo gusengeramo zishingiye ku madini mu mashuli ya Leta n’ayo leta ifiteho ijambo

Ibi bije nyuma yaho mu gihugu hari hamaze kwaduka imanza nyinshi zihanganisha ubutegetsi n’abanyamadini bapfa amasambu.

Ikinyamakuru The Independent cyanditse ko abategetsi muri Ministeri y’Uburezi bavuze ko amakosa yabaye igihugu kikemera ko mu mashuli hajyamo inzu z’abanyamadini, ari amafuti kuko binaryanisha abanyeshuli kuko batibona nk’abashyize hamwe.

Nyamara ariko hari umwe mu banyamadini ukomeye mu mujyi wa Kampala, wavuze ko leta ya Uganda ihubutse kuko umubano wa leta n’abanyamadini ugiye guhungabana, kandi igihugu kiba kigomba kugira abize banafite indangagaciro zigendeye ku madini.

The Independent ariko irerekana ko bisa n’ibitoroshye kuko amashuli mensi muri Uganda yihariwe n’abanyamadini, uretse ko n’ikibazo cy’ubutaka na cyo kitoroshye.

Leave a Reply