Ibicuruzwa bikorwa mu Rwanda ndetse n’ibyahateranirijwe ku kigero cya 30 % bigiye kujya byambara ikirango cyerekana ko byakorewe mu Rwanda kizwi nka “MADE IN RWANDA”.
Icyakora ikigo cy’igihugu gitsura ubuzirange RSB kivuga ko hari ibyangombwa nkenerwa buri gicuruzwa kigomba kuba gifite kugira ngo byemererwe kwambara iki kirango,ariko birangajwe imbere n’ubwiza.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM igaragaza ko kwambika ibicuruzwa ikirango cyerekana ko byakorewe mu Rwanda bigamije kurushaho guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda ariko nanone hatirengagijwe ihame ryo kuba bifite ubuziranenge n’ubwiza by’umwihariko kugira ngo bigaragare neza ku isoko mpuzamahanga.
SEBERA Michel,umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda aha arahuza ubwiza bw’ibicuruzwa no gushyirwaho ikirango cyerekana ko byakorewe mu Rwanda.
Ati“Guverinoma yashyizeho ibigo bigomba gukurikirana ibyo bikorwa cyane cyane RSB n’ibindi bigo bishyashya twashyizeho ku buryo twubaha ubwiza bw’ibicuruzwa kandi hanze hano bose baranabizi u Rwanda n’ibyo dukora.Ni ngombwa ko tubiganiraho n’abandi bose tugabishimangira kandi tukerekana ko ibintu bikoze muri Made Rwanda ko ari ibintu bizima kandi byiza.”
Ku rundi ruhande ariko ikigo cy’igihugu gitsura ubuzirange (RSB) gisobanura ko kuba igicuruzwa gikorerwa mu Rwanda cyangwa cyahateranirijwe ku kigero cya 30 % bitavuze ko kigomba guhabwa uburenganzira bwo kwamabara icyo kirango cyerekana ko cyakorewe mu Rwanda .
Kuri Raymond Murenzi,umuyobozi mukuru wa RSB ngo hari n’ikiguzi bisaba.
Ati “Ntabwo serivisi za leta ari ubuntu, icya mbere icyo gicuruzwa kigomba kuba kizwi. Muri RDB baracyandika, tukamenya ngo ibigikoze ni ibiki? icya kabiri kigomba kuba cyujuje ubuziranenge kugira ngo kijye ku isoko,icya gatatu niba ari igicuruzwa gikozwe mubyo tudakora hano Rwanda, ariko iyo kigeze mu Rwanda ni iki bongeyeho? Icyo bongeyeho rero amabwiriza n’amategeko u Rwanda rwasinye yerekana ko igicururuzwa cyose kizongeraho 30% kizaba ari igicuruzwa cyo mu Rwanda.”
Kugeza ubu hagati ya 2015 na 2017, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byagabanyutseho 4% gusa.
Yvonne MUREKATETE