Abanya-Luxembourg mu nzira igana mu Rwanda mu gushora imari

Igihugu cya Luxembourg kiravuga ko kifuza ko abikorera bacyo bashora imari mu Rwanda, kuko hari amahirwe menshi ku ishoramari. Kuri ubu iki gihugu cyatangiye igikorwa cyo kureba amahirwe y’ubucuruzi ari muri bimwe mu bihugu bigize Afurika y’iburasirazuba.

Igihugu cya Luxembourg kiri muri gahunda yo kureba amahirwe ari mubucuruzi mu bihugu by’u Rwanda na Kenya.

Mu biganiro byahuje abashoramari b’u Rwanda na Luxembourg buri ruhande rwagaragaje inyungu y’ubucuruzi iri mu gukorana ku ibihugu byombi.

Bwana Jeannot Erpelding, ushinzwe ubutwererane mu ngeri y’ubucuruzi muri Luxembourg arasobanura impamvu bifuza gukorana n’u Rwanda.

Ati “ Ndatekereza ko hari inyungu nyinshi mu gukorana  no kuzamura urwego rwa za Kompanyi zitandukanye,  twazanye n’abashoramari bacye bo mu ngeri zitandukanye, kandi turateganya gukorana bya hafi n’abashoramari b’inaha hagamijwe gufatanya kubaka  urwego rw’ubucuruzi.”

Abashoramari bo mu Rwanda ngo hari babonye bazungukira kubashoramari ba Luxembourg.

Robert Bapfakurera, ayobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda.

Ati “Nko mu Rwanda rero natwe nibyo bintu dukeneye, muzi neza y’uko ibintu bifatanye na ‘steel’ ibintu byo kubaka tubikeneye, ibikorerwa mu Rwanda ni bike, dukeneye ko twagira ‘investors’ (abashoramari) baza bakongera umubare w’inganda zikora ibyuma byubaka.”

Ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere RDB, cyabwiye itangazamakuru ko Luxembourg ariyo yasabye u Rwanda imikoranire mu bucuruzi, kandi ngo u Rwanda hari icyo ruzungukiranamo.

Guy Baron akuriye ishami ry’ishoramari muri RDB.

Ati “Twasanze hari amahirwe menshi mu ikoranabuhanga, nko kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhanga ibishya, ikoranabuhanga mu mabanki, twabonye kandi amahirwe mu bikorwaremezo,twanayabonye ku bicuruzwa twakenera nk’amavuta y’uruhu,  mu nganda,  ntekereza ko  arizo  ngeri zibanze  twabonyemo  amahirwe n’izindi nke.”

Raporo ya Banki y’Isi yashyizeu Rwanda  ku mwanya wa kabiri muri Afurika, mu hantu horoshye gukorera ubucuruzi,  kandi ruza ku Isonga muri Afurika mu kuba igihugu gikorera mu mucyo.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply