Nduhirabandi Abdul Karim yabwiye itangazamakuru rya Flash ko Etincelles yamwirukanye mu magambo no mu itangazamakuru, gusa kuko atarabona ibaruwa imumenyesha ko yirukanwe.
Nta cyumweru cyari gishize ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles butangaje ko bwahagaritse Nduhirabandi Abdul Karim ‘Coka’ igihe kitazwi.
Ubuyobzozi bw’ikipe ya Etincelles Fc bwari bwatangaje ko Coka yahagaritswe kubera imyitwarire mibi ndetse bukanamushinja kugumura abakinnyi, no kubabuza kwitabira umwiherero mbere y’umukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro Marine Fc yabatsinzemo 2-0.
Coka waganiriye na’itangazamakuru rya Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena, yatangaje ko ari kumva bikomeza kuvugwa ko yirukanwe kandi mu by’ukuri atarabona ibaruwa imwirukana.
Yagize ati “Na njye nakomeje kubyumva mu itangazamakuru bavuga ko nirukanwe, ariko sindabona ibaruwa inyirukana ku kazi yewe n’impagarika igihe kitazwi na yo ntayo ndabona. Ibyo banshinja byo kubuza abakinnyi gukina na byo ntabwo aribyo, kuko nahageze ikipe ifite ibibazo nshaka kubikemura urumva sinjye wari kongera kubiteza.”
Andi makuru ava muri iyi kipe y’i Rubavu avuga ko nyuma yo kwirukana Coka bahise baha Seninga Innocent akazi ko gutoza Etincelles, mu gihe kingana n’imyaka ibiri aho bivugwa ko iyi kipe yamuguze agera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. (3.000.000 Frw)
Uwiringiyimana Peter